Site icon MY250TV

Abambari ba Tshisekedi noneho barifuza urukuta rumutandukanya n’u Rwanda, gusa ni ubusazi – Dore impamvu!

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu Banyecongo bakomeje gusamira hejuru igitekerezo gipfuye cyatanzwe n’umwe mu basirikare bakuru ba FARDC cy’uko igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mucye ari uko hakubakwa urukuta rutandukanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda.

Iki gitekerezo giciriritse gikwiye guhabwa urw’amenyo cyatangiwe mu nama y’i Luanda n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Congo, Gen. Christian Ndaywel wihandagaje akavuga ko ikibazo cya FDLR u Rwanda ruhora rugaragaza cyakemuka ku buryo bwa burundu ari uko hubatswe urukuta rutandukanya ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko asanga“FDLR ikomeza kwegekwa kuri Congo” kuko “abarwanyiba FDLR bambuka bavuye mu Rwanda bakajya muri Congo”, aya akaba ari amagambo yuzuye ibinyoma gusa.

Gusa,birasaba ubushishozi kugira ngo habanze harebwe niba kuva Isi yaremwa hari aho impande zifitanye amakimbirane zigeze zishakira igisubizo mu kubaka urukuta ndetse n’ingaruka kurwubaka byagira.

Ikindi na none cyakwibazwa,ese koko byashobokera Tshisekedi gushora muri bene uwo mushinga na ruswa yamunze inzego zose muri Congo?

Ibi ntibishoboka kuko ubu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni igihugu nan’ubu cyananiwe kugeza amazi meza ku baturage b’umujyi wa Goma ahubwo ugasanga batunzwe n’amazi meza yo hakurya y’umupaka mu Rwanda.

Ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeje guteza imbere ubukungu bw’abaturiye imijyi ya Congo nka Goma na Bukavu ndetse n’iyo bihana imbibe yo mu Rwanda.

Kugeza ubu hari ibicuruzwa byinshi u Rwanda rwohereza muri iyo mijyi byiganjemo inyama,ingano, ndetse n’amata.

Kubw’ibyo haramutse hubatswe urukuta rutandukanya impande zombi byakoma mu nkokora ubwo bucuruzi bufitiye akamaro abaturage bo muri iyo mijyi ndetse byarushaho gukomerera Kinshasa kuzabona umuti ku bibazo byakururwa no guhagarika ubwo bucuruzi.

Soma kandi: Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasanze ibyo gutera u Rwanda ari nko gukirigita inkuba

Kubaka urukuta ni amayeri yo kurangaza Abanye-Congo ngo be kwita ku bibazo nyirizina biteza umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Iyo ubisesenguranye ubushishozi usanga mu by’ukuri ibibazo bihora bikurura umutekano mucye ahanini icya mbere ni ukuba leta ya Kinshasa ihora yigizayo bamwe mu Banye-Congo ikabavutsa uburenganzira bwabo.

Abo Banye-Congo Kinshasa ibita Abanyarwanda kubera ko gusa bavuga Ikinyarwanda,icya kabiri ni ukuba Leta ya Congo yarakomeje gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda ndetse ukaba ufite umugambi wo guhora uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma yo kotswa igitutu,byaje kugaragara ko Perezida Félix Tshisekedi afite inyungu zituma akomeza gukingira ikibaba FDLR,bityo ibyemezo byose bifashwe mu biganiro bigamije amahoro ntibishyirwe mu bikorwa ndetse harimo n’inama zabereye i Luanda muri Angola.

Iyo miyoborere idashinga ya Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko ahunga inshingano zo gucyemura ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi bigatuma ibibazo by’umutekano mucye bihoraho,ntibicyemuke.

Tshisekedi aramutse akomeje ibiganiro n’umutwe wa M23, byaba ari intambwe nziza yo kwishimirwa kimwe nuko aramutse atabikomeje byaganisha habi kurushaho igihugu cye bigatuma ibikorwa by’urugomo,ubwicanyi bwa hato na hato ndetse na ruswa birushaho kumunga igihugu kugeza ubwo M23 izabasha kubohora igihugu cyose.

Bityo rero iby’uko hashobora kwubakwa urukuta rutandukanya burundu u Rwanda ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni igitekerezo gipfuye ndetse kidashoboka.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version