Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, aherutse kumvikana ashimagiza umutwe w’iterabwoba wa FDLR avuga ko u Rwanda rudakwiye kwibaza ku bufatanye ingabo z’igihugu cyabo zifitanye n’uwo mutwe.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu mpera z’icyumweru kirangiye i Makamba aho umunyamakuru yamubajije kuvuga ku mpungenge u Rwanda rwagaragaje ku mikoranire y’u Burundi na FDLR.
Uwo mutegetsi yasubije agira ati: “…Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”
Yakomeje agira ati: “Biriya ni ibintu bitwaza. Ukomeza wiriza, nta kwiriza! Kubera rero Abarundi bafite umubano mwiza n’Abanye-Congo, bari gufashanya. None umuntu ntafasha undi? None birababaje? Wababara kubera iki? Ko igihugu cyabo gifite umupaka, ibyo hakurya babishinzweho iki? Cyangwa bariyo?”
Ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi na FDLR ntabwo bwavuzwe n’u Rwanda gusa kuko bunagaragazwa muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo bufatanye kandi ntibusiba kwigaragaza cyane ko inyeshyamba za M23 zidasiba gufata mpiri abasirikare b’Abarundi barwana ku ruhande rwa FDLR n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu mugambi FARDC-FDLR ifite wo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo.
Soma kandi: Uko FDLR, Tshisekedi na Ndayishimiye bishyize hamwe ngo bahembere ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere
U Burundi bukwiye kumenya ko bwibeshye bukishora k’u Rwanda ibyababaho ari cyo kintu bazicuza kurusha ibindi mu buzima bwabo kuko u Rwanda rudashobora kujenjekera uwo ari we wese wagarura Jenoside mu Rwanda nk’uko bari kuyikora muri Congo.
Ndayambaje Marc

