Abantu mu ngeri zinyuranye bakomeje kwamagana imvugo y’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD Ndikuriyo Révérien aherutse kuvuga ko kwita aba FDLR abajenosideri ari “ibinyoma byambaye ubusa”.
Ndikuriyo yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu mpera z’icyumweru kirangiye i Makamba aho umunyamakuru yamubajije kuvuga ku mpungenge u Rwanda rwagaragaje ku mikoranire y’u Burundi na FDLR.
Mu kwamagana izo mvugo zihembera urwango ndetse zigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuyobozi w’ishyaka UPD-Zigamibanga Chauvineau Mugwengezo, yavuze ko amagambo yakoreshejwe na Ndikuriyo Reverien akwiye kwamaganwa kuko Isi yose yemeje Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abayikoze bakaba bazwi, bamwe ndetse bakaba ari abari muri FDLR.
Yagize ati : “Si Révérien gusa ni ubutegetsi bwose bwa CNDD-FDD kuko bose imvugo zabo muri iki gihe ni zimwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, imvugo nk’iyo ni iyo kuvuga ngo twe ntacyo bitubwiye biba bitaba, cyangwa ntibyabaye, ikintu nka kiriya cyemejwe n’Isi yose n’ababikoze barazwi.”
Yakomeje agira ati: “Gukomeza kwerekana ko ngo bafite ubureganzira bwo kugirana imikoranire n’abo bashaka ntibikwiye, reka mbibutse ko hashize imyaka cumi n’itanu CNDD-FDD ihaye indaro aba FDLR mu Burundi, ikindi bakwiye kuzirikana nuko abo ba FDLR aho bahungiye baribarutse, rero baracyahari”
Soma kandi : U Burundi bwateye icyuhagiro FDLR, gusa burarye buri menge!
Abasesenguzi basanga nta gitangaje kiri mu kuba leta mpotozi ya Perezida Ndayishimiye itagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko ubu abo bajenosideri ni abafatanyabikorwa bayo mu mugambi wa jenoside bakomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntaho zagiye ndetse ubu zikubye kenshi, bityo rero ubutegetsi bwa Ndayishimiye bumenye ko imigambi mibisha yabo izafata ubusa kuko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka
Ndayambaje Marc

