01-09-2026

UBWIYAHUZI: Ikihebe Rusesabagina agarukanye ubushukanyi bushingiye ku kinyoma, Banyarwanda mumwirinde!

0

Nyuma y’aho agiriwe umuyobozi ushinzwe diplomasi mu cyiswe “Rwanda Bridge Builders – RBB”, ihuriro rihuriza hamwe ingirwashyaka zirenga 36 n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, kuri ubu ikihebe Rusesabagina Paul yatangiye ubukangurambaga bugamijwe kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Mu kiganiro yagiriye mu murwa mukuru w’uBubiligi,Buruseli,tarikiya 21 Nzeri, Rusesabagina yasabye abari bateraniye aho ko bakwiye kwifatanya nawe maze bakarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ko ngowe wenyine atabyishoboza.

Ati: “Ibuye rimwe ntiryubaka inzu, yewe ibati rimwe naryo ntiryayubaka.”

Ibi Rusesabagina yabivuze amaze gutanga “ishusho” mpimbano y’ u Rwanda aho avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda budakorera abaturage ahubwo “bubarenganya bukanabima uburenganzira bwabo”.

Rusesabagina ubeshya uko ahumetse wita u Rwanda “gereza ifunguye”ntiyatinye no kwita“inzirakarengane” imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza zo mu Rwanda barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside, abicanyi ruharwa n’abandi bahamijwe ibindi byaha by’ubugome.

Uyu musaza ushaje yanduranya yikomanze kandi mu gatuza uvuga ko yiteguye “urugamba rwo kurwanya u Rwanda mu buryo ubwaribwo bwose” yifashishije abo yita ko bamushyigikiye, gusa nanone nawe agasa nk’uterera agapira abari muri icyo cyumba n’Abanyarwanda muri rusange yifuza ko bagumuka.

Rusesabagina arabizi neza icyo kongera gukora ibyaha bibangamira ituze rya rubanda bisobanuye kuri we. Arabizi neza ko ejo yakwisanga i Mageragere nanone. Niyo mpamvu atangiye ubukangurambaga bugumura rubanda abicishije mucyo bise “dipolomasi.”

Abanyarwanda bakwiye kwitondera iki kihebe Rusesabagina cyahamijwe ibyaha by’ iterabwoba, kikababarirwa none inda ikaba isumbye indagu, kikaba gisubiye mu bushukanyi mu rwego rwo kwishakira amaronko; hato kitazagira uwo gishora mu byaha nk’ibyo cyahamijwe.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading