Site icon MY250TV

Abamotsi ba ARC-Urunana bari kuramya Ingabire Victoire by’amaburakindi

Nyuma yo kwiyomora ku mutwe w’iterabwoba wa RNC, ibigarasha bibarizwa mu kiryabarezi cya ‘ARC-Urunana’ gikorera mu bwihisho hanze y’u Rwanda,  birakataje mu kinamico yo gusimbukira ku kije cyose kugira ngo bikunde byibonere amaramuko.

Nk’urugero, ibi bigarasha biherutse kwifata bihurira ku muzindaro wa YouTube bisanzwe bikuraho udufaranga tw’intica ntikize bityo bikabasha gusunika iminsi mu bihugu byihishemo, maze bisingiza umuhezanguni Ingabire Victoire nk’umuvuno ugamije kwiyegereza interahamwe n’abajenosideri basanzwe bashyigikira uyu mugore.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’ikigarasha Achille Kamana mu gihe umuhezanguni Mugabo James yari yatumiriwe gutera indabo Ingabire Victoire – ibintu ariko bidateze kugira icyo bigeze kuri ibi bigarasha cyane ko Ingabire bashaka kwiyegereza nawe ariho atariho!

Umuhezanguni Mugabo hari aho yifashe avuga ko Ingabire ari “urugero rwiza kuri politike” akomeza vuga ko bafite amashimwe menshi yo kuba “Imana yarabahaye Ingabire ngo bamwigireho”

Gusa ku rundi ruhande, abasesenguzi baganiriye na MY25OTV kuri iyi myitwarire y’abamotsi ba ARC-Urunana yo gucinya inkoro kuri Ingabire,  bahuriza ku kuvuga ko ibyo ibi bigarasha birimo ari amaburakindi cyane ko na byo bizi neza ko Ingabire nta cyo ari cyo ndetse yamaze gutakaza agaciro mu maso y’Abanyarwanda.

Aba bambari b’agatsiko ka ARC bakwiye kumenya ko ‘wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe’ – bakwiye kuba babona ko nta cyo Ingabire ateze kubageza nk’uko nta cyo RNC yabagejejeho kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kuyiyomoraho.

 Biraro Erneste

Exit mobile version