Ibaruwa ifunguye ku ba ‘Gen Z’ b’Abanyarwanda mu gihe twizihiza IYA MBERE UKWAKIRA
Nshuti rubyiruko,
Kuri uyu munsi wo Gukunda Igihugu, nk’umwe muri mwe, nejejwe no kubandikira ngira ngo mbasangize ishema n’ibyishimo nterwa n’uyu munsi w’itariki ya 1 Ukwakira ya buri mwaka.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni umunsi aho u Rwanda rwibuka ko rwatangiye urugendo ruva ibuzimu rukaba rwarongeye kuba igihugu kibereye Abanyarwanda bose.
Kuri uyu munsi, hashize imyaka 34, tuzirikana intwari z’abasore n’inkumi biyemeje guhara byose maze bakitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Bayobowe n’intwari (Gisa Rwigema na Perezida Paul Kagame), bahagurukiye kurwanya ubutegetsi bwari bwimakaje amacakubiri, urwango, no guhezwa.
Igice kimwe cy’Abanyarwanda bari baraciriwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu gihugu bari babayeho mu buzima bw’ivangura n’ikandamizwa mu nzego zose.
Birashoboka ko wigeze kubyumva mbere ko Perezida Habyarimana Juvenal “Kinani”, umunyagitugu w’icyo gihe, yabwiraga impunzi z’Abatutsi ko “u Rwanda ari ikirahure cyuzuye.”
Ibyo bivuze ko nta mwanya bari bafite mu gihugu cyabo. Urumva ibyo ari byo? Kubwirwa ko nta mwanya ufite mu gihugu cyawe, ukamburwa agaciro kubera uwo uriwe?
Ng’iyo impamvu yatumye FPR Inkotanyi igira igitekerezo cy’iyi tariki tuzirikana none.
Urugamba rwo kubohora igihugu ntirwari rworoshye ariko ubutwari bw’ Inkotanyi n’impamvu zarwaniraga byarabashoboje.
Bakuyeho ubutegetsi bw’abicanyi by’umwihariko bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku bw’ibyo, u Rwanda rwarazutse, ubu abavukarwanda twese twunze ubumwe rutari rwarigeze mbere.
Tariki ya 1 Ukwakira igomba kwibutsa buri wese muri mwe ko ubwo bumwe, ubwisanzure, amahoro twishimira uyu munsi, bifite ibitambo.
Nka bamwe mubo ibi byiza byagezeho, ni ahacu kugira ngo uwo muco utazazima.
Nitwe ahazaza heza h’igihugu bityo mureke duharanire u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.
Rero, mu gihe twizihiza umunsi wo Gukunda Igihugu, umuco n’amahame byaranze izo ntwari dukomeze tubigire inshingano zacu za buri munsi.
Ahazaza heza hari mu biganza byacu!
Mbifurije umunsi mwiza wo gukunda igihugu
Ellen Kampire
Ellen Kampire ni umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, afite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.
Nyuma y’imirimo akora mu buzima bwe bwa buri munsi, akoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha u Rwanda.