Site icon MY250TV

‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC yataye ibaba ku mbuga nkoranyambaga!

“Prof” Charles Kambanda, umusambanyi ruharwa aka n’umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, akomeje kuba iciro ry’imigani mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’uko iyi ndaya kabombo ikaba by’umwihariko n’icyonnyi cy’abana b’abakobwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024 yifashe akajya ku muzindaro wa YouTube w’ikigarasha Jean Paul Turayishimye akumvikanisha uburyo ari we “muntu wa mbere ku Isi” ugira amakuru y’ibibera mu nzego zikomeye z’u Rwanda ndetse no mu biro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi mvugo yatangaje abumvise ayo mahomvu aho bahurije ku kwibaza amakuru mu by’ukuri Kambanda ubundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika aba afite cyane ko n’ikibabi cy’igiti kiri hafi y’akazu cy’icyumba cyimwe yihishamo iyo gihanutse ahita agwa igihumure nk’uko inshuti ze za hafi zibyemeza.

Soma kandi: Rubunzamurizo Kambanda wa RNC yongeye gushimangira ko yokamwe n’ubujiji

Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda wakoranye na Kambanda mbere y’uko uyu musambanyi ahinduka ikigarasha ubundi agahitamo kujya kwangara, yabwiye MY250TV ko ukwikomanga mu gatuza kw’uyu munyabyaha nta we gukwiye kurangaza cyane ko asanzwe arangwa no kwigira igitangaza.

Ati: “Ubwirasi no kwiyemera ni byo biranga Kambanda; yajyaga atwumvisha ko azagirwa minisitiri ariko ntibyabaye kugeza ubwo asambanyije abana kugira ngo abahe amanota, byaramenyekanye maze ayabangira ingata arahunga (…) uwo [Kambanda] ntakabeshye abantu kuko ariho atariho.”

Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno cya Kambanda na Turayishimye bumvikanye bashimagiza Tshisekedi ari nako bagerageza gusiga icyasha Perezida Kagame bitwaje ingero z’ibintu bidahuye, gusa ibi nabyo nta we byatangaje cyane ko ibi bigarasha byombi bisanzwe bitunzwe n’udufaranga tw’umuvumo bivana mu guhimbira ibinyoma ubuyobozi bw’u Rwanda.

Kambanda ukunze kwiterera mu mata nk’isazi akwiye kumenya neza ko urwego rw’imyumvire ariho rutamwerera kuvuga ku mikorere y’abantu bari ku rwego rwa Perezida, uyu icyo ashoboye ni ibiganiro biganisha ku ngutiya; uburaya n’ubusambanyi  gusa.


Inama isumba izindi ikwiye uyu mumotsi wa RNC nuko icyamubera cyiza ari ugufunga umunwa we kuko n’ubwonko bwe bigaragara ko butagikereza neza.

Gakayire Fred

Exit mobile version