Abambari ba FDU Inkingi – agatsiko kashinzwe na Ingabire Victoire gahuriza hamwe intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, gakomeje kugaragaza ko kuba u Rwanda rutsura umubano n’amahanga bitakagwa neza.
Ni nyuma y’uko abambari b’aka gatsiko barangajwe imbere n’umumotsi wako, Musabyimana Gaspard, bamaze iminsi batera imijugujugu indendo Perezida Kagame akorera mu bihugu bitadukanye.
Ni mu gihe nyamara izo ngendo zizana amahirwe menshi mu Rwanda haba mu ishoramari ndetse no mu gutsura umubano mwiza n’ibindi bihugu.
Icyo interahamwe za FDU-Inkingi zirengagiza ni uko ishoramari rituruka hanze rikomeza kwiyongera buri munsi bitewe n’uko Perezida aba yabashize kureshya abashoramari maze ubundi Abanyarwanda bakabyungukiramo kuko ishoramari rituruka hanze ritanga akazi.
Izi nterahamwe kandi zishuka ko u Rwanda ari ikirwa kiri ukwacyo kidakwiye guhamya umubano n’ibindi bihugu, icyo zitazi ni uko u Rwanda rugomba kubakwa mu buryo zo zidatekereza.
Perezida Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi ntibazakura mu rujye mu gusana no kuba u Rwanda izi nterahamwe zasize zisenye zishuka ko rutazongera kubaho!
Ndayambaje Marc

