06-04-2026

Charles Onana yakubiswe n’inkuba ubwo umutangabuhamya yamwigaramaga, Abanye-Congo bamushyigikiye bagasohorwa!

0

Umuhezanguni Charles Onana uri kuburanishirizwa mu Bufaransa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabuze aho akwirwa ubwo umutangabuhamya yari yizeye ko amushinjura ahindutse ahubwo akamushinja.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, igihiriri cy’Abanye-Congo bishyuwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo badobye uru rubanza bari bitwaje amabendera ya Congo n’ibitabo byanditswe na Onana, bo basohowe mu cyumba cy’iburanisha ikubagahu imigambi mibisha yabo batarayigeraho.

Ibyo ni bimwe mu byaranze umunsi wa mbere w’urubanza rw’uyu muhezanguni rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024.

Icyatunguye abantu kurusha ibindi ni uburyo Sixbert Musangamfura wiyita Semus Simugombwa  wari umutangabuhamya ushinjura Onana, akaba by’umwihariko   umuyoboke w’agatsiko ka FDU-Inkingi gakuriwe na Ingabire Victoire yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na leta ya Habyarimana.

Ibyo bitandukanye ijana ku ijana n’imyemerere ya Onana cyane ko we atemera ko iyi Jenoside yabayeho aho we ayita “ubwicanyi bwakozwe na FPR kugira ngo yirukane Abanyarwanda bajye muri Congo maze ibone uko yiba amabuye y’agaciro y’icyo gihugu”.

Uyu mutangabuhamya yatangaje benshi ubwo yahabanyaga n’ibyo uwo yahinjuraga yemera ibintu byakomeje gushyira mu mazi abira umuhezanguni Charles bimwongerera by’umwihariko ibyago byo gutsindwa ruriya rubanza n’ubwo n’ubundi bisanzwe bizwi ko agomba kurutsindwa.

Col Luc Marechal, undi mutangabuhamya wagombaga gushinjura Onana akaba na we azwiho kuba yaranywanye n’interahamwe n’abajenosideri, yagerageje kubikora ariko amagambo aterekeranye yavuze yayaburiye ibimenyetso ubwo abanyamategeko bamuhataga ibibazo maze birangira kwisobanura bimunaniye.

Mu bwoba n’igihugu cyinshi, mu kwiregura, Umuhezanguni Onana nawe yatunguye abantu noneho yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho bityo ko ngo atakwihandagaza ngo ayihakane ko ngo ahubwo ari uko abantu bamwumvise nabi.

N’ubwo interahamwe n’Abanye-Congo bakomeje gushyigikira Onana, biragagaragara ko uru rubanza rutazamusiga amahoro kuko inyandiko yanditse zose zerekana ibigize icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Tuzakomeza kubageza iby’uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Mugenz Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *