Nyuma y’iminsi ibiri umutangabuhamya wagombaga gushinjura umuhezanguni Charles Onana uri kuburanishirizwa mu Bufaransa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi amuhindutse, ibi byabaye no mu rundi rubanza rw’umujenosideri na we uri kuburanishirizwa muri icyo gihugu aho uwagomba kumushinjura yamwigaramye ku munota wa nyuma.
Ni urubanza rw’umujenosideri Dr Rwamucyo Eugene aho umutangabuhamya witwa Dr Karemera Alphonse wagombaga kumushinjura yisubiyeho ku munota wa nyuma maze bituma interahamwe n’abajenosideri bacika ururondogoro.
Kuri gahunda y’urukiko ruburanisha Rwamucyo, Dr Karemera yari butange ubuhamya bumushinjura kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 ariko batunguwe no kwumva ko yabishingutsemo yandikira urukiko ko atakije gushinjura uyu mujenosideri.
Mu ibaruwa isobanura impamvu yo kudatanga ubuhamya, Karemera agaragaza ko atiyumvisha ukuntu uwari umuganga yaje kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yari ashinzwe kuramira amagara y’Abanyarwanda b’ingeri zose bamuganaga.
Uyu mutangabuhamya abishingutsemo nyuma yuko n’abandi bakuriye inzira ku murima urukiko ko batagishoboye gutanga ubwo buhamya bari barijeje Rwamucyo, muri abo harimo uwitwa Ntezimana Vincent, Ndagijimana Jean Marie Vianney ndetse na Ndanyuzwe Noël.
Ku rundi ruhande nyamara, abatanga ubuhamya bashinja uregwa bo bitabiriye ku bwinshi ndetse bamushinja uruhare rukomeye yagize mw’iyicwa ry’Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.
Muri macye, abajenosideri ndetse n’abandi bose bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kumenya ko iyi ari intambwe ishimishije iri guterwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu mujyo wo kwitandukanya nabo ndetse n’ikibi aho kiva kikagera.
Ndayambaje Marc

