Bombori bombori mu bigarasha: Abiyomoye kuri RNC basubiranyemo, barashinjanya ubwicanyi!
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara uguterana amagambo gukomeye hagati y’ibigarasha byahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Ibyo bigarasha biri gushinjanya ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, ubujura, ubugambanyi n’ubuhemu.
Iyi ntambara y’amagambo imaze igihe, gusa yongeye kubura mu ntangiriro z’iki cyumweru kigeze ku musozo aho abahoze muri RNC barangajwe imbere n’ikigarasha Jean Paul Turayishimye bandagaje abarimo ikigarasha Noble Marara na Kobwa Marie Rose.
Abo bose baratukanye kakahava bagera aho bashinjanya kuramya no gukorana Kayumba Nyamwasa buri ruhande rwita “ikihe gikuru”.
Nyuma y’ikiganiro cya Turayishimye, umuhezanguni Marara n’inkotsa Kobwa bakoze ‘space’ bise ko igamije gushyira hanze Turayishimye na Kayumba Nyamwasa maze bangagaza RNC bahoze basingiza.
Abo bombi kandi bavuze ko Kayumba ari umwicanyi ukomeye kandi ko yafata you je na Turayishimye kubicira imiryango.
Ikihebe Kayumba n’ibigarasha bagenzi be bashinze RNC mu mwaka wa 2010 bafite intego yo “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda” burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ariko iyo ntego kuyigeraho byarabananiye ahubwo birirwa basubiranamo, batukana umunsi ku wundi.
Ibyo bituma ababakurikira babaha inkwenene babibutsa ko ntawahemukira u Rwanda ngo bimugwe neza.
Ubundi magingo aya bimaze kugaragara ko icyitwa “opozisiyo nyarwanda” ari igicupuri kuko abitwa ko bayigize birirwa basubiranamo kandi mu by’ukuri nta cyo bashobora kugeza ku Banyarwanda uretse kubacamo ibice no gusenya burundu u Rwanda.
Ibi bigarasha bikwiye kwibuka kandi ko ntawabagize abavugizi b’Abanyarwanda, ahubwo bo bajye bakomeza basubiranemo kuko byereka Abanyarwanda ishusho ya nyayo y’abo baribo, bibereka byeruye ko nta cyo babagezaho.
Umuntu utakwiyobora, wuzuye amacakubiri n’urwango, ni iki mu by’ukuri yageza ku Banyarwanda barenze iyo myumvire bashaka gukomeza kwiyubakira igihugu cyabo?
Mukobwajana Linda