14-04-2026

Tshisekedi mu cyeragati: Ese noneho arabasha guhara FDLR bamaze igihe bikubanaho?

0

Kuri uyu wa 12 Ukwakira, nibwo intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zongeye guhurira i Luanda muri Angola muri gahunda yo kurebera hamwe amasezerano y’uburyo umutwe w’iterabwoba wa FDLR washyirwaho iherezo, aho kera kabaye Tshisekedi yemereye Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kuyashyiraho umukono.

Ni mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi aho abantu hakomeje kwibazwa mu by’ukuri niba Tshisekedi azemera ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu gihe byamaze kuba umuco ko imyanzuro yose ifashwe ayikuba na zeru ku munota wa nyuma.

Ikibazo cya FDLR gikomeje kuba agatereranzamba gitizwa umurindi na Tshisekedi aho ubu aba bajenosideri bakomeje kuvuna umuheha bakongezwa undi na Tshisekedi.

Abagize FDLR bamaze kwunga ubumwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu zombi bahora mu bikorwa by’ubwicanyi byibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari nako bisuganya ngo bagabe ibitero ku Rwanda.

Uretse kuba imikoranire hagati y’iyi mitwe yose n’ingabo za Congo hamwe n’iz’u Burundi bigira ingaruka ku Banye-Congo, ni ikibazo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ibangamiye ubusugire bwarwo.

Abayobozi ba Congo uhereye kuri Félix Tshisekedi bagomba gufata iya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iyi nama bakareka gukomeza kubera umugogoro akarere.

Biraro Erneste.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *