Ingabire Victoire ni ikirura gishaka kwiyambika umwambaro w’intama, nareke kwiriza ay’ingona!
Umuhezanguni Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugambirira kugirira nabi ubuyobozi buriho n’ibindi, akomeje kwigira intama kandi mu by’ukuri ari ikirura kibi cyane.
Ibi uyu muhezanguni yabigaragaje by’umwihariko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, mu kiganiro yakoreye ku muzindaro rutwitsi yashinze ngo ajye anyuzaho amatakaragasi ye, ubwo yizihizaga umunsi yahimbye ngo wo ‘’kuzirikana imfungwa za politike” ndetse akanawiyitirira.’
Uyu mugore w’umugome yumvikanye yigize nyoninyishi avuga ko yafunzwe “arenganywa”, mu binyoma byambaye ubusa akabeshya ko yafunzwe yambaye amapingu iminsi iminsi itatu.
Ibyo byose ni ibinyoma byambaye ubusa byo gushaka gutera imbabazi cyane ko muri iyi minsi Abanyarwanda bamaze kumumenya ko atabakunze ndetse n’ubuyobozi bwabo bakaba bose mu byiciro byose bamwamaganira kure.
Amaze guhamya biriya byaha by’ubugome, umuhezanguni Ingabire yakatiwe gufungwa imyaka 15, ariko aza gufungurwa mu mwaka wa 2018 ku Mbabazi za Perezida nyuma yo kumwandikira amabaruwa amutakambira ngo ace inkoni izamba ndetse akamusezeranya kwisubiraho akaba Umunyarwanda muzima, nubwo ibyo ntabyo yigeze akora kuko aho afunguriwe yakomeje kugaragaza ko urwishe ya nka rukiyirimo.
Ingabire wiriza ay’ingona ariko abeshya ko nta byaha yakoze, ni ubugwari ndetse n’ubuhemu kuko ibikorwa bye bibisha byangije ubuzima bwa bamwe yagiye ashuka bakajya mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR abandi akababeshya ko ari abanyepolitiki bakagongana n’amategeko bagafungwa.
Ibi byose bigaragaza ko ntakiza yifuriza Abanyarwanda ahubwo we yifuza kubona igihugu cyuzuyemo akajagari kugira ngo abone ibyo ajya gutangaza muri ba gashaka buhake kuko aribo akorera.
N’ubwo yiriza ay’ingona ariko aragosorera mu rucaca kuko ntawe utazi ibyaha yahamijwe n’inkiko ndetse we ubwe akanabisabira imbabazi, ubwo yatakambiraga Perezida wa repubulika ngo amugirira impuhwe amurekure.
Yakwiriza angana ate akwiye kumenya ko ntawe yatera imbabazi ndetse ahubwo nakomeza inzira arimo yo kuyobya abaturage, azongera agakurikiranwa n’amategeko.
Muvunyi Balthazar