Interahamwe n’abajenosideri bashyushye mu mitwe kubera urubanza rw’umwambari wabo Onana
Mu gihe ku itariki ya 9 Ukuboza 2024 hategerejwe isomwa ry’urubanza rwa Charles Onana, umuhezanguni akaba n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe zahabye kuko zizi neza ko uyu mwambari wazo agiye gukanirwa urumukwiye.
Mu maganya menshi ubu izi nterahamwe ziri kuvuga ko umwambari wazo Onana “ahanganye na Perezida Kagame” mu gihe nyamara yarezwe n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye baba mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’i Burayi.
Uretse interahamwe, abandi bashyushye mu mitwe ni Abanye-Congo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwishyuye ngo bajye inyuma ya Onana cyane ko bunamukoresha mw’icengezamatwara ryibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Interahamwe n’undi wese ushyigikira ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kumenya ko bari gukina n’umuriro kandi ko mu gihe gikwiye bazaryozwa iki cyaha cy’ubugome cyane ko kidasaza.
Ndayambaje Marc