25-05-2026

Imbuga nkoranyambaga ntiziteze kweza interahamwe n’abajenosideri, Musabyimana wa FDU-Inkingi yitonde!

0

Musabyimana Gaspard – umumotsi w’intagondwa z’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zibarizwa mu gatsiko kazwi nka ‘FDU-Inkingi’, yongeye gushimangira ubugome ndengakamere bwamokamye ubwo yageragezaga guteranya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na FPR-Inkotanyi yabarokoye.

Iyi nterahamwe kabombo imaze igihe ibundabunda mu Bubiligi aho by’umwihariko itunzwe no gucuruza amazimwe, inzangano n’ivanguramoko ku muzindaro rutwitsi ikoresha wa YouTube ubundi izindi nterahamwe ivuganira zikayiha udufaranga tw’umuvumo.

Mu murongo interahamwe Musabyimana yihaye yo guca igikuba ku bibera mu Rwanda, ihirutse kwifata maze ijya ku muzindaro wayo, mu bwenge bucye isanganywe ishaka kumvikanisha ko ubuyobozi bw’u Rwanda “buri inyuma” y’ibyaha bimaze iminsi byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikintu cyo kwibazwa ni ukuntu umumotsi wa FDU-Inkingi isanzwe n’ubundi nta cyiza ivuga ku buyobozi bw’u Rwanda, atanguranwa iperereza rigikorwa kuri ibyo byaha yarangiza agahita abyegeka kuri Leta y’u Rwanda kandi ari yo irindira umutekano abarokotse Jenoside mu gihe Musabyimana n’zindinkoramaraso bo bahora bagambirira kurangiza Jenoside basize batarangije.

Soma kandi: Intagondwa za FDU-Inkingi mu bindi bihuha bigamije guhishira uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ukuri inkoramaraso z’abajenosideri zikwiye kumenya nuko umugambi zihorana wo kwikuraho icyasha cyo kuba zaramennye amaraso y’Abatutsi udateze kugerwaho kuko ni icyaha kidasaza, Ikindi kandi nuko uwo ari we wese ugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abarokotse jenoside agomba kubiryozwa uko bikwiye.

Intagondwa za FDU-Inkingizikwiye kumenya ko bitazigera bizihira kugoreka amateka y’u Rwanda binyuze by’umwihariko mu gufata ibyaha bya Jenoside zakoze zikabyegeka kuri FPR-Inkotanyi yayihagaritse ikanabohora u Rwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading