Igihugu cy’u Burundi gikomeje kugana mu manga kubera ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza nawe waranzwe n’imiyoborere mibi.
Umwaku igihugu cy’u Burundi cyagize kugeza na n’ubu ni ukuba ubutegetsi bwaravuye mu maboko ya Nkurunziza maze bukajya mu maboko y’umusinzi udashobotse Evariste Ndayishimiye.
Ibyabaye ku Burundi ntaho bitaniye n’ibyabaye kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko na Kabila Joseph yifuje gusimburwa n’umuntu udashobotse kugira akomeze kwizera umutekano we nyuma yo kuva ku ntebe y’umukuru w’igihugu, maze Tshisekedi ajyaho yibiwe amajwi; ibi kandi Kabila yabikoze afite umugambi wo kuzakomeza kuyoborera muri Tshisekedi.
Tshisekedi yari umusinzi wa buri munsi, ku buryo Kabila yari yizeye ko bizamworohera kumuyoborereamo. Gusa siko byaje kugenda.
Ndayishimiye na Tshisekedi bari abasinzi ruharwa ariko ibyo kuyoborerwamo n’ababashyizeho ntibyakunze kuko babigobotoye.
Umunyagitugu Ndayishimiye “Gen. Neva” ni we ubwe wishe Perezida Nkurunziza amuroze, naho Tshisekedi nawe yagerageje incuro nyinshi kwica Kabila ariko amuhungira mu mahanga.
Yaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi ni ibihugu bihuriye ku mwaku wo kuyoborwa n’abanyagitugu bareba inda zabo gusa,ubuzima bw’abaturage ntacyo bubabwiye,ahubwo usanga bashishikajwe no kurangwa n’imitegekere yamunzwe bikomeye na ruswa.
Igiteye inkeke kurushaho muri iyi miyoborere mibi ibaranga, ni virusi y’amacakubiri ashingiye ku moko usanga barabibye mu baturage ndetse bakabacamo ibice.
Ikindi gikomeje kuranga iyo miyoborere idashinga ni ukuntu bubatse inzego zishinzwe umutekano zubakiye ku musenyi mu rwego rwo gukumira ko bakwubaka inzego zihamye ngo zitabahirika ku butegetsi kubera amabi bakorera ibihugu byabo.
Ibi byose ubishyize hamwe ni byo bibyara ibihugu usanga byarabaye indiri y’ibyihebe n’imitwe yitwaje intwaro ariko kandi n’ubukene bukarushaho kwiyongera mu baturage kuko bo bahugiye mu gusahura ibihugu byabo.
Yaba Tshisekedi ndetse na Ndayishimiye bakomeje gushimangira ko koko bagiye ku ntebe y’umukuru w’igihugu batabikwiye kuko bakomeje kuba nka kanseri imunga ibihugu byabo ndetse no hanze yabyo.
Mu by’ukuri ukwihuza kwabo gushingira ku guhishira ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi iranga ubutegetsi bwabo.
Ubu umuvuno wabo ni uguhora begeka ku Rwanda ibibi byose bakora.
Imiyoborere aba bategetsi bombi bahuriyeho ubu yabaye urugero rufatika rw’ukuntu imiyoborere mibi ishobora kworeka igihugu ku manywa y’ihangu, ibi kandi byatangiye gutangwaho ingero no mu mashuri makuru hirya no hino ku isi.
Kugeza ubu nta banga rikirimo ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iha intwaro inkoramaraso zo mu mutwe wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, uyu mutwe kandi ukora ibikorwa byo gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo y’urwango rwibasira abo mu bwoko bw’abatutsi.
Uretse gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, ibi bihugu byombi ubu bikomeje gukwirakwiza ingaruka z’imiyoborere yabyo mibi, bimwe muri byo ni ibyorezo biterwa n’inzego z’ubuzima zijegajega, ibi byose kandi bijyana n’ikibazo gikomeye cy’ubwiyongere bw’impunzi ndetse no kubura imirimo kw’abaturage bahora babunza akarago.
Ese mu by’ukuri isi ikwiye gukomeza kwihanganira bene iyi miyoborere mibi kugeza ryari?
Ndayambaje Marc

