Ntagara Jean Paul, Igisahiranda cyahindutse indondogozi yo ku mbuga nkoranyambaga
Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, igisambo Ntagara Jean Paul cyumvikanye ku muzindaro rutwitsi gisanzwe gikoresha gishinja Umuryango FPR-Inkotanyi ibyaha bidafite umutwe n’ikibuno birimo kuba ariyo yihishe inyuma y’ impfu zinyuranye z’ Abanyarwanda.
Gusa ibi byo ntawe byatangaza kuko ni umuvuno imburamukoro zose zibundabunda hirya no hino ku isi zirimo n’uyu Ntagara uri muri Canada zahisemo mu rwego rwo guharabika ubuyobozi bw’ u Rwanda. By’ umwihariko, Ntagara ibi biganiro abikora mu rwego rwo kwishhakira amaramuko biciye muri Youtube no guhishira ibyaha yasize akoze ku butaka bw’ u Rwanda.
Uyu Ntagara wigize isandi ku mbuga nkoranyambaga, yahoze mu kiryabarezi cy’umutekamutwe mugenzi we Nahimana, aho bari barashinze ingirwa guverinoma ikorera mu buhungiro mu rwego rwo gucucura abayoboke babo,aho yari ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Uyu ni igisambo byahamye kuko mu mpamvu zatumye yomongana akajya kwangara mu mahanga,ni ubwambuzi yakoreye umukecuru Mukakayibanda Liberatha ubwo yari umwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali, nk’umujyanama.
Ntagara nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye yakoze birimo ubwambuzi yakoreye abantu ku giti cyabo ndetse na za banki, yahise yiyegurira iterabwoba k’u Rwanda.Yihutiye kujya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’ Ikihebe Kayumba Nyamwasa yari abereye umucungamutungo, gusa nabwo ntibyateye kabiri kubera ko yahise yerekwa umuryango bitewe n’inda nini ye yamunaniye aho yaryaga imisanzu itangwa n’abambari b’uyu mutwe w’iterabwoba.
Nta rindi jambo uzigera wumva risohoka mu kanwa ka Ntagara uretse ibiganiro bisebya Leta y’u Rwanda binatagatifuza Interahamwe. Nyamara yirengagije ko ari inkotanyi zamurokoye ubwo interahamwe zari zigiye kumwivugana mu gihe cya Jenoside.
Icyo Abanyarwanda bakwiye kumenya ni uko Ntagara ari igisahiranda cyagizwe imbata n’ u Rwango rwo gusebya umuryango wa FPR Inkotanyi. Biragoye ko hari ikizima cyava mu byo avuga. Birakwiye ko ntawe ukwiye kugitaho umwanya!
Biraro Ernest