07-09-2026

Tshisekedi mu kimwaro no kwigira nyoni nyinshi nyuma yo kwiba amatora agatamazwa

0

Mu ijambo Tshisekedi utegeka ko Congo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu mu mpera z’icyumweru kirangiye, yagaragaye yabuze ayo acira n’ayo amira ubwo yageragezaga kumvisha abo badipolomate ko igihugu cye kigendera kuri demokarasi maze atanga arugero ku matora ya 2023 yibye.

Ni inkuru ariko yambitse ubusa uyu mutegetsi ku mbuga nkoranyambaga cyane ko abazikoresha biganjemo Abanye-Congo bihutiye kumwibutsa uburyo ategeka mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyane ko batigeze bamutora aho ahubwo yibye amajwi maze yiyimika nka Perezida ubugira kabiri.

By’umwihariko mu matora aherutse yabaye tariki 10 Ukuboza 2023, interahamwe za Tshisekedi zizwi nka “Wazalendo” zatswitse ububiko bw’ibikoresho byari bigenewe kuzakoreshwa mu matora muri Kivu y’epfo mu mugambi wo kuburizamo amatora muri ako gace  kubera ko Tshisekedi yari azi ko abaturage baho batazamutora.

Tshisekedi ubwe yatanze itegeko ko tumwe mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri teritwari ya Masisi na Rutshuru tutemerewe gutora kubera ko abaturage batwo bari inyuma y’umutwe wa M23 umurwanya.

Ni mu gihe mu bindi bice binyuranye by’igihugu abaturage bajyaga mu cyumba cy’itora bahagarikiwe n’abapolisi ndetse n’abasirikare mu rwego rwo kubatera ubwoba ngo batagira undi mukandida batora utari Tshisekedi.

Hari aho komisiyo y’amatora yagiye itanga ibikoresho mu bambari ba Tshisekedi ngo bajye gutorera mu ngo iwabo, ihohoterwa ry’abaturage mu duce tumwe na tumwe bazira ko batatoye Tshisekedi, n’ibindi byinshi.

Nta ngingo n’imwe irengera Tshisekedi yatuma ahamiriza amahanga ko yatowe n’abaturage ngo abayobore dore ko nabo ubwabo badasiba kubyivugira.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading