Tshisekedi ashaka kuburizamo amatora ku munota wa nyuma – Dore ibimenyetso
Mbere y’iminsi 8 ibura ngo habe amatora muri Congo, Tshisekedi akomeje gukora ibishoboka byose ngo amatora aburizwemo ku mpamvu z’uko bigaragarira buri wese ko atazayatsinda.
Zimwe muri izo mpamvu zatangiye kwigaragaza ni itwikwa ry’ububiko bwa Komisiyo y’amatora bwahiye bugakongoka kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023 uko bwakabaye mu Ntara ya Kivu y’epfo aho byakozwe n’abambari ba Tshisekedi bazwi nka ‘Wazalendo’. Mu byahiye harimo mudasobwa 1700, lisite z’abemerewe gutora, impapuro ziriho amafoto n’amazina y’abakandida n’ibindi.
Abasesenguzi b’ibibera muri Congo bemeza ko aya ari amayeri ya Tshiskekedi agamije kubuza intara ya Kivu y’amajyepfo gutora nk’uko yatangaje ko tumwe mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri teritwari za Rutshuru na Masisi tumerewe kuzatora.
Ibyo Tshisekedi abikora ku mpamvu z’uko izo ntara zose yananiwe kuzigaruramo umutekano abaturage bazo bakaba batazigera bamutora ari yo mpamvu ashaka kubabuza uburenganzira bwo gutora.
Mu gihe cyo kwiyamamaza hari uduce Tshisekedi yavugirijwemo induru, bamwita umujura n’umubeshyi, byongera kumwereka ko gutuka u Rwanda na Perezida Kagame bidahagije mu kwigarurira imitima y’Abanye-Congo, ko ahubwo agomba gushaka ubundi buriganya bwo kuburizamo amatora, yaramuka anabaye hagategurwa amayeri yo kwiba amajwi.
Ku rundi ruhande Leta ya Angola iherutse gutangaza ko itazatiza indege Congo mu gihe cy’amatora – ibintu byatumye gahunda y’amatora muri Congo ikomeza kuzamo urwijiji cyane iki gihugu cyari cyishingikirije izo ndege za Angola kugira ngo kibashe kugeza ibikoresho by’amatora mu bice bitandukanye.
Abakurikiranira hafi ibyo muri Congo barasanga Leta ya Tshisekedi yari izi neza ko indege za Angola zitazaboneka, ahubwo ikaba yarishakiraga urundi rwitwazo rwo gusobanura impamvu amatora adashoboka mu duce twinshi, cyane cyane ahiganje abayoboke b’umukandida Moïse Katumbi, uhangayikishije cyane Tshisekedi.
Mugenzi Félix