Site icon MY250TV

Gen Chirimwami wari ibihaha bya FDLR yishwe, interahamwe zikubitwa n’inkuba!

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba by’umwihariko yakoranaga bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi ho muri Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama 2025.

Cirimwami azwiho kuba yari ikiraro gihuza FDLR na Perezida Tshisekedi mu mugambi mubisha uyu mutegetsi afite wo gutera u Rwanda akoreshe FDLR ubundi agakuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.

Iby’imikoranire ya Cirimwami na FDLR byari biherutse gushimangira na bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe batahutse mu Rwanda ku bushake nyuma yo kubona ko barwanaga intambara zitabafitiye umumaro muri Congo.

Inkuru y’urupfu rwa Cirimwami yahahamuye interahamwe n’abandi bambari ba FDLR bihishe hirya no hino ku Isi cyane ko bamufataga nk’umuntu w’ingenzi mu ntambara barota gushoza ku Rwanda n’ubwo bamaze igihe babigerageza ariko bikaba byarabananiye.

Cirimwami akoresheje ububasha yahawe na Tshisekedi bwo kuyobora Kivu y’Amajyaruguru, mu bihe bitandukanye yagiye aha ubufasha FDLR burimo intwaro, amakuru y’ubutasi n’ibindi agambiriye gufasha uwo mutwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version