Site icon MY250TV

Inkwenene ku kigarasha Ntagara ugitegereje amakiriro kuri Sendagara w’i Gitega na Sematama w’i Kinshasa!

Ntagara Jean Paul wiyemeje gupfukamira buri wese utera imijugujugu u Rwanda, akomeje kwiha amenyo y’abasetsi ku mbuga nkoranyambaga aho agaragaza ko amakiriro ye ashingiye kuri Ndayishimiye wananiwe gutegeka u Burundi na Tshisekedi wananiwe gutegeka Congo.

Ku wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025, uyu rwabuzisoni Ntagara yumvikanye  atera icyuhagiro Maj Gen Ndayishimiye Evariste alias Sendagara na Sematama Tshisekedi ababwira ko “bagomba gukora ibishoboka byose kandi vuba bagashoza intambara ku gihugu cy’u Rwanda.”

Iki gisambo kabuhariwe kidahwema kwumvikana cyikubita mu gatuza kivuga ko ngo u Rwanda rukeneye impinduka zizanywe nacyo, gikwiye kumenya ko abo bose cyirirwa gipfukamira ntacyo bateze kugifasha dore ko bamaze imyaka babigerageza nyamara bikaba byarabananiye.

Nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye yakoze birimo ubwambuzi yakoreye abanyarwanda batandukanye, Ntagara yahise yiyegurira iterabwoba k’u Rwanda aho ubu yahindutse nyiramubande w’abanzi bose b’u Rwanda aho bava bakagera.

Ingirwa biganiro z’uyu muhezanguni nta kindi uzasangamo uretse amatiku n’ibihuha bisebya ubuyobozi bw’u Rwanda cyane cyane umuryango FPR-Inkotanyi

Kuri Ntagara n’abandi nkawe bakwiye kumenya ko induru zabo zo ku mbuga nkoranyambaga nta cyo ziteze gutwara u Rwanda.

Biraro Ernest

Exit mobile version