29-10-2026

Uwaroze ibigarasha Turayishimye Jean Paul na Umuhoza Benoit ntiyakarabye

0

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025 nibwo Jean Paul Turayishimye yatumiye inzererezi mugenzi we Benoit Umuhoza maze batangira amahomvu yabo bahoramo y’uko ahazaza h’u Rwanda haba hugarijwe, kuko amahanga yaba agiye gufatira u Rwanda ibihano bikakaye ndetse bizagira ingaruka zikakaye ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda. Indirimbo bamaze imyaka baririmba.

Ikiganiro hagati y’ izi mburamukoro nta kindi usangamo uretse imvugo zisingiza Tshisekedi na Leta ye bibeshya ko afite ubushobozi bwo guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda. Ibintu bamaze imyaka bifuza ariko bananiwe kugeraho.

Ikindi izi nzererezi zuririraho ni ibihugu bishyigikira RDC birimo Ububiligi, Tchad, ndetse n’ Angola. Gusa ubu ni ubujiji bukomeye cyane dore ko nk’igihugu nka Angola bitwaza gisanzwe ari umuhuza mu kibazo cy’ umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Umwe mu basesenguzi yagize ati “Ni gute igihugu nka Tchad cyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo by’umutekano cyahitamo kujya kwivanga mu bibazo bya Tshisekedi kitarabasha gukemura iby’iwabo?”

Turayishimye na mugenzi we Umuhoza bakagombye kumenya ko buriya nta mpumyi ijya irandata indi. Ibyo barimo ni uguta ibitabapfu no kugaragaza ibyifuzo bitazigera bigerwaho.

U Rwanda ni igihugu cyagiye kirangwa no kwigira nta na rimwe abanzi b’ u Rwanda bazigera baburizamo ineza  y’igihugu cy’ u Rwanda.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply