Site icon MY250TV

Tshisekedi “Umuyobozi utaratowe” akomeje guteza akaduruvayo mu karere k’ibiyaga bigari!

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ibibazo biterwa na Félix Tshisekedi utaratowe. Ni mu butumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare ubwo yasobanuraga ibibazo biri mu karere.

Si ubwa mbere bivuzwe ko Tshisekedi atigeze atorwa kuko ni ibintu bimaze kuba gisakara. Ni ikintu kandi giherutse kugarukwaho na Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23 kuko ubwo Tshisekedi yashyirwagaho kuri manda ya mbere mu 2018, uyu Nangaa niwe wari uyoboye komisiyo y’amatora.

Perezida Kagame yagarutse ku kuntu ubwo buyobozi bwa Tshisekedi butatowe bukomeje gutoteza abaturage no gukomeza guteza akaduruvayo gakabije.

Nibyo koko ingoma ya Tshisekedi nta kindi ikora uretse gutoteza, kwica abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi bakabasahura, ibintu bikorwa n’igisirikare cye gifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, ndetse n’ igisirikare cy’ u Burundi.

Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi iyo badakorewe ibyo bikorwa by’ubunyamanswa ngo bicwe bahitamo guhunga bakajya aho bafite amahoro, dore ko no mu Rwanda bakirwa buri munsi. Gusa ibyo ntacyo bibwiye Tshisekedi kuko aho kugirango akemure ikibazo ahubwo aracyongera biciye mu ntambara ze zidashira.

Ibyo byose ni ibigaragaza umuyobozi utaratowe, kuko ntiwaba waratowe ufitanye umubano mwiza n’abaturage bawe ngo ubundi uhitemo kubahemukira kuko waba ufitanye igihango nabo. Kuri Tshisekedi we rero ntacyo afitanye n’ abanyekongo kuko akora ibyo yishakiye mu nyungu ze.

Igihe kirageze Abanyekongo babone ubuyobozi bwiza bitoreye kandi bushyira inyungu zabo imbere!

Mukobwajana Linda.

Exit mobile version