Mu kiganiro aheruka kugirana n’igitangazamakuru “Jeune Afrique” kuwa 12 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yagarutse ku mikorere yuje uburyarya ikomeje kuranga ibihugu by’I Burayi mu gushakira umuti ikibazo cya Congo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yatangaje ko bitangaje cyane kubona igihugu nk’u Bubiligi bizwi neza ko aricyo nyirabayazana w’ibibazo byugarije aka karere ari nacyo kiri ku ruhembe rw’abanyaburayi bakomeje kwitambika inzira zose zishoboka zo gukemura ikibazo cya FDLR na Tshisekedi wayihebeye.
Yagize ati:” Mu guhangana n’ikibazo cya Congo, haragaragaramo uburyarya bukomeye ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo. Ni gute wakemura ikibazo nk’ iki cy’ingutu mu gihe nta kindi ukora uretse kwibasira uwakagombye kurenganurwa?”
Yunzemo ati:” Biratangaje ndetse cyane kumva ko igihugu nk’u Bubiligi gishyira mu majwi cyane u Rwanda ndetse kirusabira ibihano, nyamara aricyo nyirabayazana w’ibibazo bitwugarije mu karere”.
Ibi kandi byakurikiwe n’ itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025 na Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga, aho U Rwanda rwanenze u Bubiligi bukomeje gushyigikira igihugu cya Congo mu rugamba rugamije gukomanyira U Rwanda.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimwe n’u Rwanda, ni bimwe mu bihugu byo mu karere bikomeje gukurikiranwa n’ ingaruka mbi zituruka mu gihe cy’ ubukoloni aho ibi byombi byari byararagijwe u Bubiligi.
Kuri Congo, haba k’ ubw’ umwami Leopold II kuva mu 1885 kugeza mu 1908, haba na nyuma y’ ingoma ye, kuva mu 1908 kugeza 1960 Congo ihawe ubwigenge, nta kindi cyaranze iyi mibanire uretse uburetwa ndetse no gusahura umutungo wa Congo bikozwe n’Ababiligi.
Ku ruhande rw’ u Rwanda,mu 1931, u Bubiligi bwategetse ko amoko ashyirwa mu indangamuntu, iturufu ikomeye yifashishijwe na Leta y’ abicanyi mu gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ni iturufu interahamwe zakomeje gukoresha mu gihugu cya Congo nyuma y’ uko ingabo za RPA/RPF zihagaritse Jenoside muri Nyakanga 1994. Amateka akomeje kwiyandikira ku abanyekongo b’Abatutsi bazwizwa uko basa ndetse n’ ururimi bavuga rw’ ikinyarwanda.
Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo ni ikibazo kibangamiye Congo ubwayo ndetse n’ u Rwanda by’umwihariko. Ni nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo icyo kibazo kibonerwa umuti urambye rufatanyije n’akarere ndetse n’abandi bireba.
Birababaje kuba igihugu nk’ uBubiligi bufite uruhare ruziguye muri aya mateka y’ ibihugu byombi, buhitamo kubogama bugashyigikira leta ya Congo igiha rugari umutwe wa FDLR.
Aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ntirukeneye abafatanyabikorwa nk’ u Bubiligi bakomeje kwizirika ku mateka yabo yabyariye akaga u Rwanda by’ umwihariko ndetse n’ akarere muri rusange.
Biraro Ernest

