Site icon MY250TV

Hari hakwiye guhanwa Tshisekedi we pfundo ry’ibibi bibera muri Congo

Kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025, Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zafatiye ibihano bamwe mu banyekongo harimo n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Amerika imushinja kuba afite aho ahuriye na M23.

Ni ibirego, U Rwanda rwagaragaje ko ibihano byahawe Kabarebe ntacyo bishingiyeho ko ndetse runagaya amahanga kudafata ibyemezo binoze kugirango ikibazo cy’ intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo gikemuke burundu.

Amahanga akomeje kwirengangiza uruhare ruziguye perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo Tshisekedi Felix akomeje kugira mu guteza intambara akarere kose.

Ku ikubitiro, Tshisekedi yagaragaweho gushyigikira umutwe wa FDLR, uyu ugizwe n’ abasize bahekuye U Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.  Tshisekedi kandi usanzwe uhuje umugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’ u Rwanda na FDLR, hafi y’ umupaka w’ u Rwanda mu mujyi wa Goma haherutse gusangwa intwaro rutura zirasa mu bilometero 100. Ibintu byashimangiye umugambi we yari afite wo kurasa mu Rwanda.

Ikindi kandi ni uko Tshisekedi yashyize mu bikorwa umugambi wo kurimbura ubwoko bw’ Abatutsi biciye mu guha intwaro abo yise Wazalendo ndetse na FDLR. Kuri ubu Abanyekongo bo muri ubwo bwoko bakaba bahunga umusubirizo. U Rwanda rukaba rucumbikiye abarenga ibihumbi ijana

Iyo amahanga arenze kuri aya marorerwa Tshisekedi akora yiyongeraho ko yanze kuyoboka inzira y’ amahoro hagati y’ ubutegetsi bwe n’ umutwe wa M23, hanyuma agaha ibihano abo bidakwiye, ni icyemezo ko aya mahanga atitaye ku ipfundo ry’ ibibi bibera muri Congo.

Niba hari ukwiye guhanwa kubera ibibazo bya Congo, amahanga yarakwiriye kubaziriza umusaraba wo kumanikaho Tshisekedi ndetse n’ ikamba ry’amahwa kuko yayogoje aka karere.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version