Nyuma yo gukiruka uburozi bwa “Gen Neva” Ndikuriyo azanzahukanye u Rwanda mu kanwa!
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Revelien Ndikuriyo, wari umaze igihe ari hagati y’ubuzima n’urupfu kubera kurogwa na sebuja Ndayishimiye Evariste “Neva” yumvikanye mu mvugo zangisha Abarundi u Rwanda yita “umwanzi”.
Ibi Ndikuriyo yabivugiye i Gitega kuri uyu wa 5 Mata 2025 mu cyiswe umunsi wahariwe abagore bo muri CNDD-FDD, aho by’umwihariko yategetse abo bagore kohereza abana babo mu gisirikare kugira ngo u Burundi bubone amaboko yo kurwanya uwo yise umwanzi
Yagize ati:”Dusabye ko Leta iducungira umutekano, twibuke ko ikoresha abana bacu. Niba ufite batatu, tegura umwe uzafasha kurwanya umwanzi kandi tubigire igikorwa cya twese.”
Amagambo ya Ndikuriyo aje yunga mu yo sebuja Ndayishimiye yabwiye abaturage bo mu Kirundo tariki ya 11 Gashyantare 2025 aho yigambye ko afite umugambi wo gushoza intambara k’u Rwanda.
Magingo aya, Ndayishimiye ahangayikishijwe bikomeye no kubona imigambi ye mibisha ku Rwanda asangiye na Tshisekedi ikomeje kubapfana. Iyi ikaba ariyo mpamvu adasiba guta ibitabapfu ashaka kuyishoramo abaturage batazi ibyo arimo aho biva naho bigana.
Abarundi bakwiye kuba amaso bakirinda CNDD FDD n’umunyagitugu Ndayishimiye kuko ari bo babangirije igihugu mu mpande zose bituma bisanga mu isayo y’ubukene.
Biraro Ernest