13-09-2026

Interahamwe n’ibigarasha byo muri “P4” bakomeje kurota ku manywa y’ihangu!

0

Abambari b’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yibumbiye mu cyiswe “P4” kuri uyu wa 24 Mata 2025 bumvikanye bikomanga mu gatuza ko bashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa izi ni inzozi badateze gukabya aho ahubwo bazagenda bafatwa umwe ku wundi kugeza bose baryojwe ibyaha bakurikiranyweho.

Iryo huriro ry’ibyihebe rigizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, PS-Imberakuriya Ntaganda Bernard, FDU-Inkingiya Ingabire Victoire n’icyitwa PC Amahoro.

Mu icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno ryatambutse ku mizindaro rutwitsi ya RNC na FDU-Inkingi, hagaragayemo Hakizimana Emmanuel wari uhagarariye RNC, Masozera Etienne wari uhagarariye PC Amahoro, Kayumba Placide wari uhagarariye FDU-Inkingi, na Ryumugabe Jean Baptiste wa PS Imberakuri.

Mu binyoma byaranze icyo kiganiro babeshye ko ngo ubu u Rwanda “rwugarijwe n’ubukene” nyamara iki ni ikinyoma kivanze n’ipfunwe baterwa no kuba raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iherutse kwerekana ko ahubwo u Rwanda rukataje mu kurwanya ubukene bukaba bwaravuye ku ijanisha rya 39.8 ubu bukaba bugeze kuri 27.4.

Abagize iki kimina cy’ibyihebe byo mu dutsiko tw’ibigarasha ndetse n’interahamwe muri uko kwishuka kwabo bakwiye kuzirikana ko ubu Umunyarwanda wese aho ava akagera azi neza ko batunzwe n’ibinyoma ndetse ko bahora bivuruguta mu byaha by’iterabwoba bigamije kugirira nabi u Rwanda ndetse ibi byaha by’iterabwoba bakora bikaba byaragarutsweho no muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’2018.

Soma kandi: Ibyihebe bya “P4” mu ndirimbo ishaje iririmbwa na sebuja Tshisekedi!

Uko biri, izi nyangabirama zikwiye kumenya ko mu byo bakora byose u Rwanda ruyobowe neza ndetse Abanyarwanda banyuzwe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame Paul kandi bazi neza aho u Rwanda rwavuye, induru birirwa bavuza nta na rimwe izakoma mu nkokora icyerekezo u Rwanda rurimo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading