Umuryango mpuzamahanga wiyita ko uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, ‘Reporters Sans Frontières’ (RSF), ukoreshwa na bagashakabuhake nk’igikoresho cya politike, uherutse gusohora raporo iterekeranye ivuga ko u Rwanda ruhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru – ibintu abakora uwo mwuga bamagana.
Kimwe mu bishimangira ko iyo ngirwa-raporo yasohowe mu mpamvu za politike ni aho abayikoze bavuga ko kongera gutorwa kwa Perezida Kagame “kwashimangiye igitugu cya leta no kuniga itangazamakuru”, ibintu bidahura na gato cyane ko itangazamakuru Atari ryo ritora cyangwa ngo ritoreshe kubera ko amatora aba ashingiye ku mahitamo y’abaturage.
Abanyamakuru bakorera mu Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bemeza ko nta gitugu cyagaragaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu by’umwihariko byanemejwe n’indorerezi zakurikiranye ayo matora aho abaturage bayagizemo uruhare kuva mu kwiyamamaza kw’abakandida kugera ku munsi w’itora no mw’ibarurwa ry’amajwi.
Soma kandi:Ababunza amagambo kuri Kagame n’u Rwanda byarabayobeye, ahubwo nibicare bige!
Ni mu gihe ku rundi ruhande, abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bahuriza ku kwishimira intambwe umwuga wabo ukomeje gutera nyuma y’uko igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho itangazamakuru ryakoreshwejwe nk’intwaro yacengezaga amatwara y’abicanyi no gushishikariza kurimbura Abatutsi.
Abanyamakuru b’uyu munsi bahuriza ku kuvuga ko icyo bashize imbere ari ugutanga umusanzu ku kwiyubaka kw’igihugu cyabo, ibintu RSF yo idashaka cyane ko bagashakabuhake bayikoresha mu gushaka gusubiza inyuma u Rwanda, ibintu ariko badateze kugeraho.
Ibinyoma byo muri raporo za RSF biba byubakiye ahanini ku bitabapfu by’abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, abo biganjemo interahamwe n’ibigarasha bamaze imyaka 31 nta we ukandagira mu gihugu cyane ko bihishe hirya no hino ku Isi.
Raporo nk’izi zicuramye zishingiye ku binyoma ntizihungabanya u Rwanda kuko Abanyarwanda banyuzwe n’ubuyobozi bwiza bafite.
Mukobwajana Linda

