09-06-2026

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 6 Gicurasi 1994

0

Tariki ya 6 Gicurasi 1994 uwari Minisitiri w’Intebe, umuhezanguni Jean Kambanda,yavugiye kuri Radio Rwanda maze ashishikariza interahamwe kongera imbaraga mu kwica Abatutsi.

Icyo gihe Kambanda yumvikanye avuga ko: “Dufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize hamwe kandi tugomba gutsinda.”

Uwo munsi Intumwa za gisilikare za Leta y’abicanyi zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’uBufaransa bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro.

Uyu munsi kandi ingabo za leta y’abicanyi zatewe inkunga na leta y’uBufaransa kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside yibasiragaga Abatutsi.Iyo nkunga yihutishije Jenoside, bituma hamwe na hamwe hicwa n’abari kurokoka.

Ni kuri iyi tariki Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kiyambuye inshingano zako zo kubungabunga amahoro no gutabara igihe Leta y’abicanyi yakoraga Jenoside.

Gusa ku rundi ruhande, umuryango utabara imbabare wa CICR wanenze imyitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda, ufata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho byari bigishoboka.

Twibuke twiyuba.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading