06-07-2026

Ibyihebe icumi bya FDLR byafatiwe mu cyuho bihunahuna i Goma

0

Ihuriro rya AFC/M23 riyobora Umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 ryataye muri yombi ibyihebe icumi byo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR byari mu bateza umutekano mucye muri uwo mujyi.

Uretse ibyo byihebe AFC/M23 yafashe kandi abasirikare ba Congo mirongo itatu nabo bafatanyaga na biriya byihebe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, cyane ko FDLR isanzwe ikorana n’abo basirikare.

Itabwa muri yombi ry’ibi byihebe by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ni ukundi gutsindwa gukomeye kwa Perezida Félix Tshisekedi ushyigikira uyu mutwe kabone n’ubwo amahanga adasiba kumusaba kwitandukanya na wo ariko akanga akavunira ibiti mu matwi.

FDLR igizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho bahora bagambiriye kugaruka mu Rwanda gusubukura Jenoside no guhirika FPR-Inkotanyi yayihagaritse, gusa barishuka ntibateze kubigeraho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading