Site icon MY250TV

Intambara karundura irakomanga i Burundi kubera “Gen Neva” wivanze mu bibazo by’abaturanyi – Uwabaye Visi Perezida

Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi aratanga impuruza ku kaga gategereje u Burundi mu gihe cyose Perezida Ndayishimiye akomeje kwanga gucyura ingabo z’icyo gihugu zikomeje gufumbira ubutaka bwa Congo.

Sindimwo yabigaragaje mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube.

Yagize ati: ”Wazalendo, FDLR, FARDC, nibakubitwa tuzakubitirwa hamwe. Jyewe mfite impungenge, ejo M23 nibacanaho umuriro bizaba ngombwa ko bahunga, kandi nta handi bazahungira uretse mu Burundi.”

Yunzemo ati: “Ibaze nawe iyo mitwe yose y’abarwanyi uyisanze mu Cibitoke, ukayisanga i Bujumbura, ukayisanga mu Rumonge, tekereza ingaruka bizagira ku bukungu, ku bidukikije”.

Sindimwo kandi ashingira impungenge ze ku kuba abo barwanyi bose bazaba barinjiye mu gihugu nta gikorwa cyo kubambura intwaro cyabayeho,  agahamya ko bazakenera kwisuganya ngo basubire iyo bavuye maze bikitwa ko ari u Burundi bugabye igitero kuri M23.

Ati: ”Icyo nababwira ni uko batazemera guhara igihugu cyabo. Bazaharanira gutera wa wundi wabirukanye. Wa wundi wabirukanye nabona ibitero biva mu Burundi ntabwo azicara ngo arere amaboko. Azavuga y’uko ari u Burundi burimo kumugabaho ibitero”.

Soma kandi: “Gen Neva” nareke kwita mu mata nk’isazi, ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo ubwabo – Umusesenguzi

Uretse kuba izi ngabo z’u Burundi n’imbonerakure Ndayishimiye yahinduye abacakara barahindutse ba ruvumwa mu maso y’Abanye-Congo, M23 ntiyahwemye gusaba uyu mutegetsi gucyura abo bana b’u Burundi ku neza agahagarika kwivanga mu bitamureba cyane ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kireba Abanye-Congo gusa.

Biraro Erneste

Exit mobile version