Site icon MY250TV

Inkotsa Kobwa Rose Marie yibeshya ko amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso yayasibisha ubujajwa bwo kuri X na YouTube

Inkotsa kabuhariwe ikaba n’ikigarasha Kobwa Marie Rose, umuhemu wigize intyoza udasiba kuvuga nabi no kwerekana urwango rukomeye afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, yongeye gushimangira ko atekereza macuri.

Ni nyuma yo kwifata ikajya kumuzindaro wa YouTube maze ikiha gutukana bya gishumba no kubeshya ko Umuryango FPR-Inkotanyi“ushyira icyaha cya Jenoside ku muntu wese wari mukuru” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa icyo ni ikinyoma ubusanzwe gikwirakwizwa n’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi bagamije kwigira abere, abo akaba ari nabo bakoresha uyu mugore wiyemeje kuba umurenzamase wa buri nyangabirama yagomeye u Rwanda.

Uyu muhezanguni yumvikanye avuga ko “Inkotanyi zicaga abantu bose”, abikora yirengagije ko FPR-Inkotanyi ariyo yakuye Abanyarwanda mu icuraburindi, ibashyira I bumuntu,ibubakira kandi ibasubiza igihugu bari barambuwe n’interahamwe uyu mushizi w’isoni yirirwa avugira.

Soma kandi:Harabura gato ngo inkotsa Kobwa Marie Rose itoragure amasashi yo mu mihanda y’uBufaransa

Ubundi ikintu kirya umuhezenguni Kobwa, ni uburyo Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bakacyirwanira ku mbuga nkoranyambaga; ibintu iyi nkotsa inunura ivuga ko “Abanyarwanda bigize abakunzi b’igihugu!”

Icyo inkotsa Kobwa ikwiye kumenya ni uko nta cyo iteze gukora ngo agoreke amateka y’u Rwanda yanditswe nyuma y’ibitambo byinshi ariko bikarangira Inkotanyi zibohoye igihugu ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version