Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Kuri uyu wa 18 Kamena 2025, Ndayishimiye Evariste uzwi ku mazina nka Sendagara, Gen Neva, Kirogorogo n’andi menshi, yujuje imyaka itanu ategeka Abarundi mu buryo bo bita ko abategekesha inkoni y’icyuma.
Uyu mutegetsi agifata ubutegetsi, ibintu byagiye i rudubi kuko kuva icyo gihe u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi ibintu bishimangirwa no kuba inzara ihora inuma ndetse hakaba hari n’umubare munini w’abaturage ikomeje kwivugana.
Ni mu gihe Ndayishimiye ahubwo arushaho guhunika imyaka akuzuza ibigega yarangiza akongeraho kwishongora ku baturage baba bicira isazi mu jisho.
Abarundi bahuriza ku kuvuga ko Ndayishimiye n’umuryango we bikubiye ubutunzi bwose igihugu gifite, bakaba ngo babukoresha mu kwikungahaza batitaye ku mwobo bari kuganishamo igihugu.
Ububanyi n’amahanga ni rumwe mu nzego zarushijeho kugaragaza ko Ndayishimiye ari umunyagasozi udakwiye kuba yitwa umukuru w’igihugu, yigize gashozantambara k’u Rwanda ndetse kubera inda ye nini yamunaniye ashora u Burundi mu ntambara y’Abanye-Congo.
Kwijandika muri iyo ntambara Ndayishimiye yabitewe n’urwango n’amacakubiri byamusabitse aho yiyemeje kwiyunga kuri Tshisekedi mu kwica urw’agashingaguro Abatutsi bo muri Congo, ndetse berura n’umugambi wo gukomereza ubwo bwicanyi mu Rwanda binyuze mu “gukuraho” ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Soma kandi:Imyaka itanu y’umwaku ku Barundi kubera ubunyagasozi bwa Sendagara “Gen Neva”
Ibintu byongeye kuba bibi cyane mu ntangiro za Kamena uyu mwaka ubwo uyu mutegetsi yeruriraga Isi ko anyotewe no gutegeka u Burundi ubuzima bwe bwose, nyuma yo gutegura ikinamico y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko maze akayiba ku manywa y’ihangu.
Akaga Ndayishimiye amaze guteza u Burundi mu myaka itanu ishize ni ikimenyetso cy’uko Abarundi nibadahaguruka bose hamwe ngo bamurwanye bivuye inyuma azarushaho gushora igihugu cyabo mu bihombo bazicuza ubuzima bwabo bwose.
Ndayambaje Marc