Ku munsi w’ejo tariki ya 1 Nyakanga 2025 nibwo Abarundi bizihizaga isabukuru y’imyaka 63 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge, nyamara ku ruhande rw’umuturage we siko abibona cyane ko mu gihugu cy’u Burundi ubuzima bwarushijemo kubasharirira kubera ubutegetsi bubi bw’ishyaka rya CNDD-FDD na Gen Neva ubayoboye.
Abaturage bemeza ko bigoye cyane kuvuga ko umurundi yabonye ubwigenge mu gihe ubukene bubageze ku buce, bakiyobojwe inkoni y’icyuma,ndetse bahinduwe imfungwa kubera kubafungiraho imipaka,n’ibindi byinshi bitandukanye.
Aganira na Radio RPA,Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi hagati ya 1998 na 2001, yagize ati:”Ibiri kuba ku ngoma ya CNDD-FDD biruta kure ibyabaye mu gihe cy’ubukoloni. Reba urwego ubukungu bugezeho, ikibazo cy’imibanire n’amahanga, kwikubira ubutegetsi. Harageze ko Abarundi dufungura amaso kuko ubu butegetsi nta kiza buzapfa bugejeje ku Barundi”.
Mugenzi we Ngendakumana Léonce, uyu nawe akaba yarayoboye Inteko Nshingamategeko y’u Burundi hagati ya 1998 na 2002, yunzemo ashimangira ko ubwigenge Gen Neva aba avuga ari ubwe n’agatsiko ke bafatanyije mu butegetsi, budakwiye kwitwa ubw’Abarundi bose.
Yagize ati: ”Nibyo koko hari Abarundi bake batagera no kuri 1% birirwa bavuga ko bafite ubwigenge. Impamvu bavuga ibyo ni uko babona ibyo bashaka.”
“Rwagasore aharanira ubwigenge bw’u Burundi ntiyari azi ko hazabaho abarundi bazaduka bagatangira gukandamiza bagenzi babo kurusha ba gashakabuhake. Ntiyari azi ko wa mukoroni yirukanye azasubirirwa n’undi mukoroni agakandamiza umuturage kurusha abazima n’abapfuye”
Kuri Ngendakumana kandi, yatanze impuruza ku barundi aho avuga ko ishyaka rya CNDD-FDD riyoboye u Burundi risigaye ryarahindutse ikoraniro ryo kwigishirizamo amacakubiri n’urwango mu barundi.
Soma kandi:Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Ndayishimiye Evariste yarangije kubonwa imboga mu menyo. Abarundi aho bari hose nk’abitsamuye bagomba guharanira ukwigenga nyako kubakura ku ngoyi ya Neva na CNDD-FDD.
Biraro Ernest

