Dukuze wahoze muri FDLR yagaragaje ubunyamaswa n’ icengezamatwara byamunze uyu mutwe washinze imizi muri Congo
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru IGIHE, Dukuze Obed wahoze mu mutwe wa FDLR yatanze ubuhamya buvuga ku bunyamaswa buyiranga ndetse anagaragaza icengezamatwara ryayo ryubakiye ku kinyoma.
Dukuze witandukanyije na FDLR yibanze ku kugaragaza ko uyu mutwe wubakiye ku kinyoma, aho uhora ubeshya abo wafashe bugwate, ubashuka ko uzatera u Rwanda ugakuraho ubuyobozi wita ubw’Abatutsi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Ikinyoma bahoza mu kanwa kimaze kurambirana.
Agaragaza kandi ko FDLR yanywanye n’igisirikare cya Congo akongeraho ko kubera incengezamatwara rya FDLR ryubakiye ku kinyoma, aho biba bigoye ko uwo wafashe bugwate yitandukanya nawo, kuko iyo bamenye ko ufite icyo gitekerezo no kwicwa wicwa.
Dukuze yasobanuye ko FDLR yaganje amarumbo mu Burasirazuba bwa Congo. uyu mutwe ugizwe n’ abajenosideri boretse igihugu 1994 wubatse ubucuruzi butandukanye kandi bukomeye.
FDLR bizwiko yoretse Parike nasiyonali ya Virunga, aho itema ibiti birenga miliyoni imwe na matatu yifashisha mu bucuruzi bwayo bw’ amakara. Ubucuruzi buha uyu mutwe asaga miliyoni 15 z’ amadolari. Amafaranga bifashisha mu bikorwa byabo byo guteza umutekano muke.
Ubuhamya bwa Dukuze Obed bugaragazako FDLR iriho kandi ari igiti cy’ inganzamarumbo. Bukaba impuruza ku mahanga yarakwiye guhana ubutegetsi bwa Tshisekedi buhora bwirengangiza ingamba zo kuyitsinsura
Ndayambaje Marc