11-04-2026

Gutsinsurwa kwa FDLR, kujyanwa mu nkiko kw’ umuryango wa Tshisekedi byateye akangononwa Habyarimana Jean Luc wari ubatezeho amakiriro

0

Habyarimana Jean Luc umuhungu wa Kinani akaba n’umwe mu bagize agatsiko k’abana bakomoka ku bajenosideri ruharwa Jambo asbl, kuva yamenya ko FDLR igiye kuba amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’aho hasinyiwe amasezerano y’amahoro hagati ya leta ya RDC n’u Rwanda i Washington, ingingo nyamukuru ikubiye muri ayo maserano yo kurandura umutwe wa FDLR ndetse abarwanyi bawo bagashyikirizwa u Rwanda, byatumye umuhungu wa Kinani asara arasizora kuko amata agiye kumuva ku munwa.

Jean Luc Habyarimana nk’umwe mu bajyanama bakomeye ba FDLR akaba n’inshuti y’akadasohoka y’umuryango wa Tshisekedi, muri iyi minsi arimo kugaragaza agahinda ke ku mbuga nkoranyambaga atewe no kuba uyu mutwe ugiye kurandurwa.

Uyu muhungu wa Habyarimana udahwema guhora atagatifuza se, ari nako ahora asebya ubuyobozi bw’u Rwanda, dore ko mu minsi ishize yari amaze iminsi anakwirakwiza ibihuha ku buzima bw’umukuru w’igihugu asanzwe akorana bya hafi n’umuryango wa Tshisekedi mu gucukura amabuye y’agaciro muri icyo gihugu dore ko ibi abifashwamo na bamwe mu basirikare bakomeye ba FDLR. Ibi byose kandi abikora bitewe n’ imbaraga afite z’ uko ari umujyanama w’icyubahiro wa FDLR.

Ibintu byafashe indi ntera aho umuryango wa Tshisekedi ujyaniwe mu nkiko zo mu bubiligi ushinjwa kuba warigwijeho akayabo k’amadorali ava mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Mu kugerageza kuvuganira uwo muryango dore ko nawe bizamugiraho ingaruka, Jean Luc Habyarimana n’ iyo FDLR yirukankiye ku mbuga nkoranyambaga mu gushinja abanyamategeko bareze umuryango wa Tshisekedi ko bakorana na leta y’u Rwanda. Ibi byose abikora kugirango ajijishe ndetse anayobye abantu cyane ko nawe abifitemo uruhare n’ inyungu.

Uretse kuba ahora atagatifuza se, anamugira umwere cyane ko atemera uruhare se na nyina bagize muri Jenocide Yakorewe Abatutsi, Jean Luc Habyarimana kuva u Rwanda na RDC byagirana ibibazo yahisemo kuvugira ubutegetsi bwa Tshisekedi, ndetse ingendo nyinshi akorera i Kinshasa ziba zigamije gukomeza gufatanya n’iyi leta kurwanya u Rwanda.

Uyu muhungu wa Kinani akorera ingendo nyinshi i Kinshasa aho akorana inama nyinshi n’abayobozi bakuru ba FDLR ndetse n’ab’igisirikare cya Tshisekedi mu gukomeza gukaza ibitero kuri M23, Abanyekongo Bo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’uko byagera ku butaka bw’ u Rwanda.

Ibintu bigiye gukomerana uyu muhungu na bagenzi be bashyigikira FDLR kuko leta ya RDC yasinye amasezerano ayitegeka kuba byibuze mu minsi itarenga 90 igomba kuba yamaze kurandura FDLR, n’ubwo bias n’ibitazoroha dore ko bakomeje guca ku ruhande ariko bitinde bitebuke izarandurwa ku neza cyangwa inabi.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *