Site icon MY250TV

Minisitiri Bizimana Jean-Damascène yagaragaje uburyo Leta ya Habyarimana yakumiraga Abatutsi mu kazi no mu mashuri.

Mu butumwayanyujijeku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 9 Nyakanga asubiza ibinyoma bya Jean-Luc Habyarimana umuhungu wa Kinani ndetse na mubyara we Zigiranyirazo Mukiza Antoine, umuhungu wa Protais Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana. Aba bombi bakomeje kurwana umuhenerezo bagamije gutagatifuza ibyaha by’ababyeyi babo.

Minisitiri Bizimana yagarutse ku ngero zitandukanye zigaragaza uburyo Abatutsi bakorewe ihezwa haba mu mashuri ndetse no mu mirimo, biturutse ku byemezo bya politiki y’ivangura ya Habyarimana.

Minisitiri Bizimana yagarutse kuri amwe mu matariki y’ ingenzi.

Tariki ya 1 Kanama 1973, Habyarimana yashyizeho politiki igenga uburezi maze yemeza ko “kwemererwa kwiga bizajya bikurikiza ubwoko n’uturere.” Biratangazwa hose mu bitangazamakuru bya Leta, bimenyeshwa rubanda.

Abana b’abatutsi bazize iyi politiki ya Habyarimana ntibagira ingano. Agahinda ababyeyi b’abatutsi bagize baterwaga no kugira abana b’abahanga bimwaga ishuri muri ubwo buryo ntikagira igipimo. Ntihabagaho gutsinda habagaho kwemererwa. Kongere za MRND zakomeje kubyemeza gutyo ko abatutsi batazarenga 10% mu mashuri no mu kazi. Iyo kuwa 17-21 Ukuboza 1980, kuwa 26-29/6/1983, bishyirwa mu itegeko N0 14/1985. Kwinjira mu gisirikare ho byaraziraga.

Muri Nzeri 1973, Perezida Habyarimana yohereje uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umurimo Alexis Kanyarengwe muri za perefegitura zose gutanga itegeko ry’uko Abatutsi bose birukanywe mu mirimo guhera Gashyantare 1973 bagahunga kuko batazayisubizwamo ndetse hanemezwa ko abazagaruka batazasaba imitungo yabo.

Mu 1975 nibwo Kanyarengwe yandikiye ba burugumesitiri bose abibutsa ko bategetswe kuba bagaragaje imitungo yose y’abatutsi bahunze bitarenze nyakanga 1975. Icyo gihe, imitungo itarafashwe bugwate na Leta yagurishwaga muri cyamunara, ndetse indi ikagabwa n’ubuyobozi bwa za komini.

Mu Ukwakira 1973, Komanda Lizinde wari ukuriye iperereza yandikiye Minisiteri y’abakozi ko abatutsi birukanywe mu kazi hagati ya Gashyantare na Mata 1973, ko badashobora gusubizwa mu mirimo batabyemerewe n’urwego rukuru rushinzwe iperereza, kandi ko kubemerera nibibaho hazubahirizwa “iringaniza” rya 90% abahutu na 10% ku batutsi.

Tariki 1/7/1982 ku isabukuru ya 20 y’ubwigenge, Habyarimana mu ijambo rye yashimangiye ko” politike nshya mu burezi igamije mbere na mbere kwigisha rubanda nyamwinshi”. Abo ni abahutu yavugaga.

Mu mwaka w’amashuri 1983/1984 mu Rwanda hose hari amashuri yisumbuye 46. Harangije abanyeshuri 1093 kuri ubu buryo: abahutu 941, abatutsi 152. Hari n’amashuri atararangijemo umututsi n’umwe nko mu Inyemeramihigo, EAV Kabutare, EFA Nyagahanga.

Ku Badepite 70, abatutsi bari 2. Nta perefe w’umututsi. Nta burugumesitiri!

Tariki 12 Mata 1990, Cpt Simbikangwa yandikiye Habyarimana inyandiko y’ibanga ndende mu gifaransa y’impapuro 17 asoza amubwira ko: “Biruta gushyiraho perefe w’umututsi kurusha uwahinduye ubwoko. Iki cyemezo cyatuma hagabanuka ibinengwa n’abatutsi kandi koko hakirindwa ibigaragarira buri wese ko mu batutsi nta perefe bagira bisa nk’ihame ry’imiterere y’ubutegetsi”.

Ubuhamya nk’ubu bwa Minisitiri Bizimana, bukwiye kubera impamvu Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko yo kutita ku binyoma bikomeje gukwirakwizwa n’abashaka kubayobya bagamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Biraro Ernest

Exit mobile version