Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” na Antoine Mukiza, umuhungu w’umujenosideri kabombo Protais Zigiranyirazo, bakomeje kwikirigita bagaseka aho bishuka ko Abanyarwanda baba baribagiwe uruhare ababyeyi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibintu Jean Luc na Antoine bari gukora by’umwihariko muri iki gihe Abanyarwanda bagiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bishimangira ko bonkejwe amashereka y’urwango n’ubugome ndengakamere.
Kugeza ubu ibyo aba bombi batangaza bandika usanga ahanini atari ugushaka kuvuganira imiryango yabo gusa, ahubwo bagaragara nk’udutsiko twashyize imbaraga hamwe kugira ngo bagarure imikorere yaranze ababyeyi babo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.
Mu bigaragarira buri wese bene Kinani na Zigiranyirazo bari gukwirakwiza amatwara y’icyari “Akazu” kari kagizwe n’ababyeyi babo n’izindi nkoramutima zabo, ibi bikaba bigamije gutagatifuza ababyeyi babo, bagahindura amateka kugira ngo ababyeyi babo badakomeza gukurikiranwa ku byaba bikomeye bakoze.
Kuba utwo dutsiko tw’abakomoka ku bajenosideri bafata Agathe Kanziga, umugore wa “Kinani” bakabeshya ko atagize uruhare muri Jenoside ko ahubwo ngo “nawe yamugizeho ingaruka” bigamije kuyobya abantu ndetse no guhakana amateka yanditswe kandi afitiwe ibimenyetso simusiga.
Kanziga ntabwo yari indorerezi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi hakaba by’umwihariko hari abo yatagetse ko imibiri yabo igaburirwa ingurube yari yoroye.
Uyu mugore w’umugome wanahawe akazina ka “nyina wa Satani” yari uwa hafi mu bategekaga radiyo rutwitsi RTLM ndetse byatumye ikomeza kurangwa n’imikorere ihembera urwango aho yashishikarizaga abaturage gukora Jenoside ku bwinshi.
Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ntiwatunguranye, ahubwo warateguwe ku buryo bwitondewe unaterwa inkunga ikomeye, bamwe mu b’imena bayiteye inkunga harimo Théoneste Bagosora, Matayo Ngirumpatse, na Félicien Kabuga.
Inama zateguwe mu mwaka w’1993, nk’iyabereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, zari zigamije gushakira inkunga ibikorwa bikangurira abaturage kwitabira Jenoside.
Uyu mugore w’umugome Agathe Kanziga yanagize uruhare rukomeye cyane mu rupfu rw’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Agathe Uwilingiyimana, yatanze amabwiriza yo kumwica kubera ko yanze gushyigikira umugambi wa Jenoside.
Ibinyoma bikwirakwizwa na Antoine Mukiza ndetse na Jean-Luc Habyarimana bombi bakomoka ku bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, nta shingiro bifite, icyo bigamije ni ukugerageza kugoreka amateka ngo basibanganye ibimenyetso byayo, ariko barishuka cyane kuko ukuri kuzahora gutsinda ibinyoma byabo.
Gahunda yo Kwibuka ntigamije gusa kurira no kubabazwa n’amateka mabi, ahubwo inagamije kugira amakenga. Ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntikugibwaho impaka kuko ni amateka yabayeho, afitiwe ibimenyetso ndetse avugwa n’abayirokotse.
Umugambi wo kugoreka ukuri si igitutsi gusa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ni ikibazo gikomeye kuri sosiyete yose. Muri macye, kugoreka amateka ntibiteze gusibanganya ukuri kw’ibimenyetso.
Ndayambaje Marc

