Intimba ni yose ku barundi bashinja Neva guhindura igisirikare cy’igihugu abacanshuro
Abarundi bo mu ngeri zitandukanye barinubira uburyo Perezida wabo Neva akomeje kugurana indonke abenegihugu babarizwa mu gisirikare cy’u Burundi abohereza mu Burasirazuba bwa Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro imenyerewe mu bikorwa byo gusahura, gufata ku ngufu no kwica abatagira kiirengera. Ibintu Neva asigiririza akabyita gufasha Tshisekedi kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Aganira na Télé Renaissance mu ntangiriro z’iki cyumweru, Rukindikiza Gratien wahoze ashinzwe umutekano wa Melchior Ndadaye wabaye Perezida w’u Burundi mu 1993, ni umwe mu bagaragagaje akababaro aterwa no kumva ko abasirikare b’Abarundi iyo bageze muri Congo boherezwa mu bikorwa byo gusahura no kwica abaturage hamwe n’imitwe y’amabandi nka FARDC, Wazalendo na FDLR.
Agira ati:” Abanyekongo barabivuga ko iyo imitwe yitwaje intwaro igiye kwiba, abasirikare bamwe b’Abarundi ndetse harimo n’abayobozi babo bajyana nabo. Bariba maze bagapakira ibyo bibye bakabyambukana mu Burundi.”
Rukindikiza akomeza avuga ko impamvu ituma abo basirikare bishora muri ibyo bikorwa bigayitse ari uko bazi neza ko intambara barwana nta nyungu bayifitemo, bityo bagaharanira kugirango barebe ko babona ikibarengera ndetse cyanarengera imiryango yabo dore ko n’iyo ntica ntikize y’umushahara batazi uko isa.
Indi mpamvu Rukindikiza atanga ni ukuba ingabo zabo zarataye indangagaciro zakabaye ziziranga maze zigafata imico y’abafatanyabikorwa bazo bagizwe n’amabandi ndetse n’abicanyi aribo FARDC, Wazalendo, Mai Mai ndetse na FDLR.
Kuva mu mpera za 2023, Perezida Ndayishimiye ntasiba kohereza mu Burasirazuba bwa Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi gukora jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi.
Soma kandi:Nyuma y’ihambirizwa ry’abacanshuro na SAMIDRC, na Sendagara “Gen Neva” ntarenzwe ingohe!
Ni ryari Neva azareka inda nini imutera kumarira Abarundi mu mashyamba ya Congo mu ntambara zidafite icyo zibamariye?
Biraro Ernest