Umudipolomate w’imyaka 40 woherejwe na Tshisekedi gukorera mu gihugu cy’ u Bubiligi,yafatatanywe ibilo bigera kuri 206 bya kokayine. Uyu mudipolomate witwa Mutebwa Mulumba Jean de Dieu yafatiwe mu ikamyoneti ifite imyirondoro y’ u Bubiligi yaritwawe n’ umushoferi w’ imyaka 43 ukomoka mu gihugu cya Bulgaria. Aba bombi baganaga mu gihugu cya Turikiya.
Kuba intumwa ya Tshisekedi yagaragara mu byaha nk’ ibi nta gitangaza kirimo, kuko ni kenshi cyane Tshisekedi n’abambari be bagaragaweho inda nini ibashora mu byaha nk’ ibi bikomeye.Tshisekedi we wenyine ubwe n’ umuryango we, ubujura bw’ amabuye y’ agaciro bakora mu ntara ya Katangana Lualaba ntibugira akagero.
Kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi mu 2019, izi ntara zombi zahindutse ububiko bw’ibanga bw’umuryango we. Ibice binini by’ahacukurwa amabuye y’agaciro, byahoze bikorerwamo n’abacukuzi bo muri izi ntara barazatswe ku ngufu maze Tshisekedi araziharira. Ubu ubucukuzi bukorerwa muri utu duce buba burinzwe n’ingabo kabuhariwe zirinda umutekano wa Perezida, aho miliyoni z’amadolari ubu zigira mu mifukaya Tshisekedi.
Ni kenshi cyane, abo Tshisekedi yatije umurindi akabashyira mu butegetsi bagiye bagaragarwaho inda nini. Ubu uwitwa Mutamba Constant wagizwe ministiri w’ Ubutabera na Tshisekedi arabarizwa mu buroko kubera kunyereza arenga miliyoni 19 z’ amadolari.
Kuba Tshisekedi n’abambari be ari ibisambo byiba amafaranga y’Abanyekongo byo ni ibisanzwe, inkuru nshya ni ukuntu bashyekewe bakajya gukorera amabi yabo mu bihugu by’amahanga. Ibintu bihamya ko inda nini n’ ubusambo bafite byarenze igaruriro.
Mutijima Vincent.

