Site icon MY250TV

Burundi: Ubusambo bwa CNDD-FDD ya Perezida Ndayishimiye ni umutwaro uremereye Abarundi

Hagati ya 2013 na 2023 u Burundi bwasaruye akayabo ka miliyari 1,3 y’amadorali mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, iki gihugu cyakoranye n’ibihugu byunze ubumwe by’abarabu(UAE) nyamara igiteye agahinda ni uko mu kigega cya leta hinjiyemo gusa miliyoni 430 z’amadolari. Abarundi mu ngeri zitandukanye bakomeje kwibaza irengero rya miliyoni zigera kuri 908 zisigaye.

Nk’uko impuguke z’Abarundi mu by’ubukungu zaganiriye n’igitangazamakuru SOS Médias Burundi babitangaza, imikorere nk’iyi niyo yaranze itsinda ry’aba “DD” kuva ryashimuta ubutegetsi mu 2005.

Nk’uko izi mpuguke zakomeje zibibwira SOS Médias Burundi, imikorere nk’iyi yimakajwe na Gen Neva n’agatsiko ke k’aba “DD”, ni gihamya cy’uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Burundi zihari nk’udukingirizo; kuko bitumvikana mu by’ukuri uburyo habura urwego na rumwe rwamagana ayo mahano akomeje kuba mu gihugu cyabo. Ibintu bavuga ko ari ubugambanyi bukomeye Gen Neva na CNDD-FDD ye bakomeje gukorera Abarundi.

Soma kandi:Perezida Ndayishimiye, umugore we n’abajenerali babiri barakataje mu gucucura u Burundi

Ni ibintu bitumvikana uburyo igihugu ubu kiyoboye ibindi mu bukene, aho inzara ikomeje kugarika imbaga, igihugu abaturage bugarijwe n’ibibazo by’ubuvuzi, uburezi, igitoro, ibura ry’amadovize, n’ibindi nkenerwa, aba DD babirengaho  bakaba amasiha rusahuzi aho gufasha abaturage gutera imbere.

Gen Neva n’agatsiko ke k’aba “DD” basahura abaturage gutya ntibinabanyura. Baryohewe ubudasigaza. Ubu bageze n’aho bagira Abarundi ibitambo bashaka indonke.

Kuva mu mpera za 2023, Gen Neva yasanze umutungo w’Abarundi yirirwa yiba utazatuma igifu cye cyuzura maze atangiza indi gahunda yo kubakoresha bucakara kwa Tshisekedi, mu bikorwa byo kwica abavandimwe babo b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke. Abarundi ntibatitonda rimwe bazashiduka  aba DD igihugu bagisahuye cyose!

Biraro Ernest

Exit mobile version