Site icon MY250TV

Kwa Ndayishimiye rurakinga babiri: Abarimu barata inshingano zabo umusubirizo kubera imibereho mibi

Mu mwaka w,amashuri wa 2024 wonyine, abarimu barenga 118 bamaze guta akazi kabo mu Burundi kubera ikibazo cy’imishahara y’intica ntikize ituma ubuzima bwabo n’imiryango yabo burushaho kuzahara. Abarundi bakunda igihugu cyabo ntibasiba gutabaza nyamara Neva na leta ye bakomeje guterera agati mu ryinyo.

Bamwe mu nzego zagerageje gutanga impuruza harimo Sendika y’Abarimu mu Burundi (SYNAEB), aho yandikiye ibaruwa Perezida Ndayishimiye tariki 17 Nyakanga 2025 imusaba kugira icyo akora ku mibereho mibi y’abakozi bo mu rwego rw’uburezi ikomeje gutuma abenshi basezera akazi bakajya gushakishiriza imibereho ahandi.

Iyi baruwa kandi yazaga isanga indi umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Burundi, Pro Dr Manirabona Audace yandikiye Minisitiri w’uburezi mu Burundi ku itariki 16 Ukuboza 2024, amugaragariza ikibazo nk’icyo cy’ibura ry’abarimu muri iyo kaminuza.

Iki kibazo kiri mu burezi kinagaragara no mu zindi nzego zitandukanye mu Burundi, icyo abenshi mu barundi bahurizaho ko biterwa n’ubutegetsi bubi, butitaye ku muturage wabwo.

Bamvuginyumvira Frédéric wabaye Visi Perezida w’u Burundi yabigarutseho ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bikurikiranira hafi ibibera mu Burundi.

Yagize ati:” Kubera ubutegetsi bw’igitugu buriho, usanga mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, uburezi bikomeje kuba bibi. Impamvu ituma haba ikibazo cy’imishahara. Umukozi wahembwaga 150,000 by’amarundi mu myaka 15 ishize niyo agihembwa magingo aya kandi ifaranga ntirisiba guta agaciro.”

Bamvuginyumvira kandi yagaragaje uburyo Gen Neva na leta ye bakomeje kwihunza inshingano maze bakaba birirwa babeshya ko abo bose bahunga ari uko baba ari abanebwe badashaka gukora.

Soma kandi:Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose

Magingo aya, mu Burundi umufuka w’amakara uragura 150,000 by’amarundi, igikombe cya Nido kuri wawundi ushaka ko abana banywa ka cyayi kameze neza kiragura amafaranga 390,000 by’amarundi, aho ntituvuze ibindi bya nkenerwa birimo isukari, ibiciro by’ingendo, n’ibindi.

Aho iki kinyoma cya Ndayishimiye n’abambari be cyo kwegekaho Abarundi amakosa badafite kiramara kabiri?

Biraro Ernest

Exit mobile version