Igisahiranda Mbayahaga mu gutagatifuza ibyaha bya Ingabire Victoire.
Mu masaha make ashize ku mbuga nkoranyambaga hongeye kugaragara amanjwe yatangajwe n’ umutekamutwe Mbayahaga Isidore wahindutse umugaragu w’inda avuga ko umuhezanguni Ingabire Victoire atari akwiye kuba afunzwe, ko FPR-Inkotanyi yamufunze kubera kumutinya.
Gutangaza amanjwe nk’aya kuri Mbayahaga, birakomeza gushimangira ko uyu mugabo nta n’irobo ry’ubwenge acyifitemo ryamufasha kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo atangaza.
Ibyaha bituma Ingabire Victoire akurikiranwa afunze birazwi; birimo ivanguramoko, gukorana ndetse no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR, gukangurira rubanda kwigomeka kuri leta, n’ibindi.
Ese Mbayahaga wamenyereye kwibera mu gihugu cyangijwe na Sebuja Neva n’agatsiko ke k’aba DD, aho akarengane, ivangura, ubwicanyi, n’ibindi nkabyo byahawe intebe, kubwe yumva n’ahandi ariko bikwiye kugenda?
Icyo yamenya ni uko mu gihugu nk’u Rwanda umwanda nk’uwo utaharangwa. Ingabire Victoire afunzwe kubera ibyaha yakoze kandi ntabwo ari hejuru y’amategeko.
Indi ngingo yemeza ko uyu mugabo yatandukanye no gutekereza, ni uko we ubwe hari aho yivugiye ko iby’ifungwa rya Ingabire ntacyo yarivugaho, cyane ko atamuzi ndetse atamenya n’ibyaha ashinjwa.
Yagize ati: ”Ibya Ingabire ntabyo namenya kuko simuzi, izina ry’iryo shyaka rye bavuga ntacyo mbiziho, nta mateka ye nzi, iby’uko ari muri opozisiyo cyangwa atarimo nabyo ntabyo nzi”
Soma kandi:Umurenzamase wa Neva, Mbayahaga arashinjwa amahugu
Mbayahaga yahamije ko atekereza macuri icyakoze ntibitunguranye. Ibi biri mu nshingano ze yahawe na sebuja Gen Neva zo gusebya u Rwanda n’ Ubuyobozi bwarwo dore ko ubu biri mubyo Mbayahaga asigaye ahemberwa.
Abarundi ntibakwiye gukomeza kurangazwa n’amanjwe y’uyu mutekamutwe Mbayahaga, wugarijwe n’umurengwe aterwa n’indonke ahabwa n’ igisambo gikuru Gen Neva cyamaze kwinika u Burundi mu isayo y’ibibazo budateze kwikuramo.
Biraro Ernest