Site icon MY250TV

Ubugome bwa Tshisekedi bwo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu bakitwa Abanyarwanda bugomba kwamaganwa – Nangaa wa AFC/M23

Umunyepolitiki Corneille Nangaa Yobeluo uyobora ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yasabye Abanye-Congo gushyira hamwe bakamagana Perezida Tshisekedi ukomeje kwita Abanyarwanda bamwe mu baturage ba Congo.

Ibi Nangaa yabitangaje i Goma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ubwicanyi Leta ya Congo ifatanyije n’iy’u Burindi ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakoreye Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.

Yagize ati: ”Abanye-Congo ntimukwiye kwemera na gato ko Tshisekedi na Leta ye bakomeza kubita Abanyarwanda. Twese dufatanye tubyumve kimwe, nibyo bizadufasha kugera  ku intsinzi, twamagane  iri cengezamatwara kirimbuzi rye”.

Nangaa yakomeje agira ati:” Kuba igihugu kitagira ubutabera niyo mpamvu ituma abantu bahitamo gufata intwaro. Iyo kiza kuba gifite ubutabera, Leta yakabaye yarahaye ubutabera aba bavandimwe bacu bishwe.”

Kwambura Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi uburenganzira ku gihugu cyabo ni iturufu ikomeje gukoreshwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi n’agatsiko ke mu kwica umusubirizo abo Banye-Congo.

Iyi ni nayo ntwaro bitwaje mu kwibasira abandi Banye-Congo muri Kivu ya ruguru, impamvu yatumye iyi AFC/M23 ifata umwanzuro wo guhaguruka ikarwanira uburenganzira bwabo n’ubw’ababo.

Soma kandi:Uvira: Twirwaneho iratabaza amahanga ku itegurwa rya jenoside rya Neva na Tshisekedi

Ubutumwa nk’ubu bwatanzwe na Nangaa ntibukwiye kuba ubw’Abanye-Congo gusa, bukwiye no kuba impamvu ituma amahanga arekera aho gukomeza kugwa mu kinyoma cya Tshisekedi n’agatsiko ke gahora gashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya Congo.

Biraro Ernest

Exit mobile version