25-05-2026

Interahamwe n’ibigarasha biboneye ‘robot’ bakoresha uko bishakiye, uwo ni Kobwa Marie Rose!

0

Kobwa Marie Rose, injiji kabuhariwe udashobora gusubiramo ibyo avuga, ubu ni we abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi basigaye banyuraho ngo abavugire ibabari mu mitima.

Uyu mugore mu bigaragarira buri wese ni uko ashobora kuba atuzuye mu mutwe ndetse n’urwego rwe rw’imitekerereze n’isesengura ruri hasi, ariko Interahamwe n’ibigarasha ntibasiba kumuha ibyo abavugira anyuze ku muzindaro we wa YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Dore nk’ubu, arakataje mu kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi “yakozwe na FPR-Inkotanyi”, imvugo ubundi itajya iva mu kanwa k’interahamwe n’abajenosideri aho baba bagamije guhisha ibyaha byabo no guhindura abahagaritse Jenoside abicanyi.

Ni ikinyoma kandi gishingiye k’urwango no gushaka gusibanganya amateka, gusa igihe cyose bahereye bagerageza byarabananiye kubera ko ukuri guhari kandi kwivugira.

Uyu mugore wigize impunzi mu Bufaransa, abamuzi neza bahamya ko ari inkandagirabitabo;ibintu bituma Interahamwe n’ibigarasha bamukoresha mu gusubiramo icengezamatwara ryabo cyane ko baba bazi neza ko nta cyo ashobora kugabanyaho cyangwa ngo yongereho.

Ibyo bituma yirirwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ibyo atazi, adafitiye amakuru, ari nako ahurutura ibitutsi nk’ibya gishumba agamije gushimisha izo nterahamwe n’abajenosideri bamukoresha.

Abakoresha iyi njiji y’umugore bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka yabo ndetse bahisemo ubuyobozi bubakwiriye kandi nta giteze kubihindura!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading