26-05-2026

Ni FDLR ikomeje kwica Abanye-Congo mu nkengero za Parike ya Virunga, “raporo” ya HRW ntawe ikwiye kurangaza!

0

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kwica umusubirizo abatuye mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu nkengero za Parike ya Virunga aho uyu mutwe wagize indiri kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Gusa abantu baguye mu kantu nyuma y’uko Umuryango w’abo mu burengerazuba bw’Isi wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) ushatse kuzana u Rwanda muri ubwo bwicanyi.

Uwo muryango uherutse gusohora raporo bigaragara ko abayikoze batigeze bagera aho bavuga ko ubwicanyi bubera maze bavuga ko bukorwa n’umutwe w’Abanye-Congo wa M23 “uterwa inkunga n’u Rwanda”.

Muri iyo ngirwaraporo, HRW ivuga ko ubuhamya bwatanzwe n’ababonye ubwo bwicanyi bwerekanye ko ibyo bitero byabaye mu midugudu no mu bice by’ubuhinzi 14 biherereye hafi ya Pariki ya Virunga mu burasirazuba bwa Congo.

Abo bantu HRW ivuga bishwe n’umutwe wa FDLR wahawe rugari na guverinoma ya Tshisekedi dore ko iyo Pariki ya Virunga imaze igihe kinini igenzurwa na FDLR ndetse n’ibice byose biyegereye byose bigenzurwa n’uwo mutwe, bikaba ndetse binagoye ko uyu mutwe wahava.

Umutwe wa FDLR ufite ibikorwa usanzwe unakora muri iyo pariki birimo gutema ibiti birenga miliyoni, wiba amabuye y’agaciro ndetse ikaba ikora n’ubucuruzi bwayo bw’amakara.

Ubwo bucuruzi buha uyu mutwe amafaranga menshi, hanyuma ayo mafaranga ukayakoresha mu bikorwa byayo byo guteza umutekano muke.

Ibyo bice byo mu birunga nta hantu bihuriye n’umutwe wa M23 kubera ko utigeze unabibohora.

Kuba HRW igereka ibyaha bya FDLR kuri M23 ntawe bikwiye gutangaza kubera ko igomba gukora uko ishoboye igatagatifuza uyu mutwe ukorana hafi na Tshisekedi cyane ko na HRW nayo ari igikoresho cya Tshisekedi.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading