Gashozantambara Sendagara “Gen Neva” yagiye mu Buyapani kwivuga ibigwi adafite!
Ndayishimiye Evariste bita Gen Neva cyangwa Sendagara yatunguye benshi ubwo yifataga akabeshya Isi ko afite uruhare mu gutuma Afurika itekana mu gihe nyamara ari ku ruhembe rw’abakomeje kubuza umutekano uyu mugabane binyuze mu gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 ubwo Ndayishimiye yahabwaga akanya ngo agire icyo atangariza bagenzi be bateraniye muri TICAD2025, inama ihuriza hamwe Afurika n’u Buyapani ikaba iri kubera mu mujyi wa Yokohama, mu Buyapani ni bwo yavuze ayo manjwe.
Mu isoni nke, uyu munyagitugu utegeka u Burundi yaratinyutse avuga ko ngo amahoro Afurika ifite, u Burundi buyagiramo “uruhare rukomeye”, aho yatanze ingero z’ibihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yita ko u Burundi bugaruramo amahoro!
Uretse kwiha amenyo y’abasetsi, iri ni ijambo ryuje ubugome n’ubugambanyi niba mu by’ukuri uyu mutegetsi amahoro avuga ariyo n’abandi bazi kandi bifuriza Afurika.
Byonyine, n’ubwo wabaza umwana w’igitambambuga uti Ndayishimiye ni muntu ki, byihuse yagusubzra ko ari umwanzi w’amahoro mu karere. Ese sekibi w’ akarere ni ryari yahindutse umucunguzi w’umugabane w’Afurika?
Magingo aya, Perezida Ndayishimiye niwe usigaye ku ruhembe rw’ibibazo by’intambara n’amacakubiri byugarije Abanye-Congo nyuma y’aho abandi bahisemo gukuramo akabo karenge.
Soma kandi:Neva wananiwe guha amahoro akarere k’ibiyaga bigari ni ayahe mahoro yageza muri Sahel?
Ukuri guhari ni uko ingabo ze zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo zidasiba kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge ari na ko zihembera ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Kuri Perezida Ndayishimiye, niba atari umugambanyi w’amahoro, ni iki gituma atavana ingabo ze muri Congo mu gihe amahanga, abaturage b’igihugu cye n’aba Congo badasiba kubimusaba?
Ni iki gituma ahora yigamba ko azakora ibishoboka byose maze intambara ya Congo igahinduka iy’akarere kose?
Biraro Ernest