10-06-2026

Interahamwe za FDU-Inkingi/FDLR zahuye n’uruva gusenya mu mihanda y’i London!

0

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi gakuriwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhuoza (IVU) ubu uri muri gereza, mu mpera z’icyumweru kirangiye zigabye mu mihanda y’i London mu Bwongereza maze mu gisa nk’urwenya rwa byenda gusetsa zikajya zisaba umuhisi n’umugenzi kuzifasha “gufunguza” nyirabuja.

Gusa izi nkoramaraso zisanzwe zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zahuye n’uruva gusenya bitewe n’uko bari bameze nk’abasazi aho uwababonaga wese yabahaga inkwenene.

By’umwihariko uwitwa Mwiseneza Emmanuel, uri mu buyobozi bw’izi nterahamwe yagaragaye kenshi ashaka kwinjiza abazungu bihitiraga muri ubwo busazi ariko bakamutera utwatsi.

Icyo izi nterahamwe zirengagiza ni uko ubutabera bw’u Rwanda budakorera ku gitutu cyangwa induru zabo, IVU wabo agomba kuburanishwa yaba umwere agafungurwa ibyaha byamuhama akaguma muri gereza!

Soma kandi : FDU-Inkingi yeruye ko Ingabire Victoire ari nyirabuja, imyigaragambyo yayo ikubitaigihwereye!

Gusa ku rundi ruhande, ibimenyetso bishinja uyu mugore w’umugome ni byinshi ku buryo agomba kuguma muri gereza cyane ko atanicuza ibyaha yakoze, nyuma yo guhabwa imbabazi kuri ibyo byaha n’ubundi, maze mu mwaka wa 2018 agafungurwa atarangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Urwishigishiye ararusoma! Ingabire agomba kuryozwa ibyaha yakoze ku manywa y’ihangu mu gihe atahwemye kuburirwa ko azongera kwisanga muri gereza ariko akanga akavunira ibiti mu mwatwi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading