Isano-muzi hagati y’u Bubiligi n’imiyugiri ya Jambo Asbl yonkejwe amashereka y’urwango
Uko iminsi itambuka ni nako umubano uhatse ubugome n’ubutindi hagati y’u Bubiligi n’abakomoka ku bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL, urushaho kujya ku karubanda ari na ko impande zombi ziharanira kugarura ivanguramoko mu Banyarwanda.
Uwo umubano ushingiye ku rwango rwabibwe n’Ababiligi mu gihe bakolonizaga u Rwanda maze rukamirwa bunguri n’ababyeyi b’abibumbiye muri Jambo maze nabo baruraga iyo miyugiri, uwo mubano kandi ni wo wagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagarikwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Uramutse ushingiye kuri ibyo, biroroshye kumva impamvu Ababiligi n’izi ntagondwa za Jambo Asbl bakomeje kurwana umuhenerezo bagamije gusenya cyangwa gusebya ibyiza byose Abanyarwanda bagejejweho n’Ubuyobozi bitoreye burangajwe imbere n’ Umuryango FPR-Inkotanyi.
Biroroshye kandi kumva ko u Bubiligi ibi byose bubiterwa n’ipfunwe ry’uko bwasanze ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR budacana uwaka n’uwo ari we wese uteganya gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi bavuyemo mu myaka 31 ishize.
Bamwe mu nkingi za mwamba za Jambo barimo Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa, aba akaba ari bene Mbonyumutwa Shingiro wabaye Minisitiri muri Guverinoma ya Habyarimana Juvénal mu 1973, Shingiro yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kigali na Gitarama.
Hari kandi murumuna wabo Patrice Rudatinya Mbonyumutwa ubarizwa mu gihugu cya Luxembourg.
Abo kandi ni abuzukuru ba Mbonyumutwa Dominique wagize uruhare mu ishyirwaho ry’ikishwe “amategeko 10 y’abahutu” yasohotse mu 1990 mu kinyamakuru Kangura.
Habarizwamo kandi Mugabowindekwe Robert, akaba ari mwene Lt Col Ephrem Rwabalinda wabaye umujyanama wa Col Laurent Serubuga wari umuyobozi w’ingabo za FAR zamaze Abatutsi, Placide Kayumba uyobora FDU-Inkingi, Léon Habyarimana uyu akaba ari umuhungu wa Habyarimana akaba ndetse anabereye umubitsi iri tsinda ry’intagondwa kuva yarigeramo mu 2022.
Imyaka 31 u Rwanda rusubijwe ubuzima, nta mburamukoro nka Jambo n’ababashyigikiye Abanyarwanda bateze kongera gutaho umwanya.
Biraro Erneste