Umujenosideri Munyemana Sosthène nareke kurashya imigeri!
Kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 16 nzeli 2025, Urukiko rw’Ubujurire rw’I Paris mu Bufaransa ruratangira kuburanisha mu bujurire inkoramaraso y’umujenosideri Dr Munyemana Sosthène wamaze Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare by’umwihariko i Tumba aho yari muganga.
Uyu mujenosideri nta kindi yitezweho mu rubanza uretse kurashya imigeri gusa kuko ibimenyetso by’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho yabicikira.
Munyemana yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi i Tumba, mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo yakatiwe n’Urukiko rw’i Paris igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’ibyaha, ariko mu rwego rwo gukomeza kurashya imigeri yajuririye icyo cyemezo cy’Urukiko.
Kuva mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yazaga mu Rwanda, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akahavugira amagambo yuko u Bufaransa butazigera bukomeza kuba ubuturo bw’abajenosideri, gukurikiranwa kw’abajenosideri byahawe imbaraga n’inkiko z’u Bufaransa.
Ndayambaje Marc